Soma ibirimo

1 WERURWE 2016
KIRIGIZISITANI

Ese abantu bakorewe ibikorwa by’agahomamunwa na polisi yo mu mugi wa Osh bazarenganurwa?

Ese abantu bakorewe ibikorwa by’agahomamunwa na polisi yo mu mugi wa Osh bazarenganurwa?

Umushinjacyaha Mukuru wo mu gihugu cya Kirigizisitani yasabye ku ncuro ya gatatu ibiro by’umushinjacyaha mu mugi wa Osh, ko byatangira iperereza ku birego bishinjwa abapolisi 10. Muri kanama 2015, Polisi yinjiye ahari hateraniye Abahamya ba Yehova, iza kuhasaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ikubita bamwe mu bari bahateraniye. Nubwo habonetse ibimenyetso byinshi byagaragazaga iyo myitwarire mibi yabo bapolisi, ibiro by’umushinjacyaha wo mu mugi wa Osh byanze gutangiza iperereza kuri ibyo birego.

Ibikorwa by’agahomamunwa byakozwe na polisi

Mu gitondo cyo ku cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2015, abapolisi icumi bo mu mugi wa Osh bagiye gusaka aho Abahamya ba Yehova bari bakodesheje kugira ngo bahagirire amateraniro yo mu rwego rw’idini; hari hateraniye abantu barenga 40. Umwe muri abo bapolisi yategetse Nurlan Usupbaev wari uyoboye amateraniro kuyahagarika ako kanya, avuga ko byari binyuranyije n’amategeko. Abo bapolisi bakangishije abari aho ko bari bubarase. Igihe umwe mubari bahateraniye witwa Tynchtyk Olzhobayev yageragezaga gufata amashusho y’ibyari biri kuhabera, bamujyanye mu kindi cyumba maze baramukubita cyane.

Abo bapolisi bajyanye abagabo icumi b’Abahamya kuri sitasiyo ya polisi. Bagezeyo, abapolisi bakubise mu buryo bwa kinyamaswa abagabo batandatu muri bo, bagerageza no kuniga abandi batatu, harimo na Usupbaev. Uwo munsi abo Bahamya bararekuwe, ariko abakomeretse cyane bahita bajya kwa muganga.

Nyuma y’iminsi ibiri ibyo bibaye, ku itariki ya 11 Kanama, ba bapolisi Kozhobek Kozubayev na Nurbek Sherikbayev ari na bo bari barasatse kandi bagakubita Abahamya, bongeye gufunga Usupbaev bamuhora gukora ibikorwa by’idini bavuga ko bitemewe n’amategeko. Urubanza rwe rwashyizwe ku itariki ya 20 na 21 Kanama, mu rukiko rwo mu mugi wa Osh.

Inkiko zemeje ko Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira bwo kugira amateraniro

Muri urwo rubanza, uwari uhagarariye ba bapolisi 10 yavuze ko ya materaniro yari yabaye ku ya 9 Kanama, yari anyuranyije n’amategeko kubera ko Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Osh badafite ubuzima gatozi. Nanone, ubushinjacyaha bwavuze ko kuba muri ya materaniro hari harimo abana bari kumwe n’ababyeyi babo, binyuranyije n’amategeko ya Kirigizisitani, kuko abuzanya kwinjiza abana mu muryango w’idini runaka.

Ku ya 21 Kanama, perezida w’urukiko rwo muri uwo mugi wa Osh yanzuye ko Usupbaev ari umwere ku byaha yaregwaga byo gukora ibikorwa by’idini binyuranyije n’amategeko. Urukiko rwemeje ko adahamwa n’ibyaha, bitewe n’uko nta bimenyetso byatanzwe byemeza ko yari mu materaniro anyuranyije n’amategeko, cyangwa ngo abe yarashakaga kwinjiza abana mu idini.

Umushinjacyaha wo mu mugi wa Osh yajuririye Urukiko rw’Akarere ka Osh, avuga ko atemeye imikirize y’urubanza rwa Usupbaev. Urwo rukiko rwateye utwatsi ubujurire bw’uwo mushinjacyaha, rushimangira umwanzuro wari wafashwe wo kugira Usupbaev umwere. Urukiko rw’Akarere rwagaragaje ko Abahamya ba Yehova ari umuryango w’idini ufite ubuzima gatozi muri Kirigizisitani. Urwo rukiko rwanagaragaje ko, Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, rwari rwaremeje ko ingingo yo gusaba amadini kwaka ubuzima gatozi no mu migi akoreramo, idahuje n’itegeko nshinga. * Icyakora, umushinjacyaha yahisemo kujurira Urukiko rw’Ikirenga, kandi urwo rukiko ruzaburanisha urwo rubanza ku itariki ya 2 Werurwe 2016.

Umushinjacyaha yategetse ko hakorwa iperereza kuri abo bapolisi

Igihe urubanza rwa Usupbaev rwari rugikomeza, we n’abandi bakubitiwe hamwe ku itariki ya 9 Kanama bagejeje ikirego cyabo ku biro by’umushinjacyaha wo mu mugi wa Osh. Basabye ko ba bapolisi icumi babakubise bagezwa imbere y’ubutabera. Aho ni ho hatangiriye intambara y’ibirego no kujurira. Incuro eshatu zose, uwo mushinjacyaha wo mu mugi wa Osh yavugaga ko nta mpamvu zatuma ashyiraho urubanza, kandi muri izo ncuro zose, abo Bahamya bajuririraga Umushinjacyaha Mukuru. Incuro ebyiri muri zo uwo Mushinjacyaha Mukuru yasesaga umwanzuro w’umushinjacyaha wo mu mugi wa Osh, akamutegeka ko yongera gusuzuma icyo kibazo. Icyakora, igihe Abahamya bamugezagaho ubujurire ku ncuro ya gatatu, aho kugira ngo abe ari we usuzuma icyo kibazo, yakirekeye mu maboko ya wa mushinjacyaha wo mu mugi wa Osh ngo abe ari we ugifatira umwanzuro. Ibyo bintu Umushinjacyaha Mukuru yakoze byabaye ku itariki ya 21 Mutarama 2016, bituma twibaza niba abo bahamya bazigera barenganurwa.

Abahamya ba Yehova bo muri Kirigizisitani bashimishijwe no kuba barabonye ubuzima gatozi ku rwego rw’igihugu, kandi bashimishwa n’imyanzuro Urukiko rwo mu mugi wa Osh ruherutse gufata. Bishimira ko abacamanza bashyira mu gaciro bashyigikiye ko umuntu akwiriye kugira umudendezo mu by’idini, bubahiriza amategeko kandi kubahiriza ibyo leta y’icyo gihugu yiyemeje, harimo guha abantu umudendezo mu by’idini. Icyakora, bahangayikishijwe no kuba abategetsi bataragira ikintu gifatika bakora ngo bageze imbere y’ubutabera ba bapolisi babakoreye ibikorwa by’agahomamunwa. Abahamya ba Yehova biyambaje ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru basaba ko byagira icyo bikora, bigafatira ibyemezo ababakoreye ibyo bikorwa by’agahomamunwa.

^ par. 10 Umwanzuro wo ku itariki ya 4 Nzeri 2014. Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Urukiko rw’Ikirenga rwa Kirigizisitani rwahaye Abahamya ba Yehova umudendezo wo mu rwego rw’idini”.”