Soma ibirimo

Ibiro bishya by’ubuhinduzi byitaruye by’ururimi rw’Ikiwayunayiki biri mu mujyi wa Riohacha muri Kolombiya byeguriwe Yehova.

30 GICURASI 2023
KOLOMBIYA

Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye by’ururimi rw’Ikiwayunayiki byimuriwe mu kandi gace ko muri Kolombiya

Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye by’ururimi rw’Ikiwayunayiki byimuriwe mu kandi gace ko muri Kolombiya

Ku itariki ya 18 Werurwe 2023, ibiro bishya by’ubuhinduzi byitaruye by’ururimi rw’Ikiwayunayiki biri mu mujyi wa Riohacha muri Kolombiya, byeguriwe Yehova. Ururimi rw’Ikiwayunayiki ruvugwa n’abantu bagera ku 700.000 bo muri Kolombiya no muri Venezuwela. Urwo ni rwo rurimi rw’abasangwabutaka ruvugwa n’abantu benshi muri ibyo bihugu.

Mbere, ibiro by’ubuhinduzi byakoreraga mu mazu abiri yakodeshwaga. Ayo mazu yari mato, afite umuriro udahagije kandi muri ako gace nta rezo ya za telephone na interineti zihaba. Ku gira ngo ayo mazu mashya aboneke, ibiro by’ishami byo muri Kolombiya byaguze inyubako yarimo amacumbi atandatu maze birazivugurura. Izo nyubako zirimo amacumbi n’ibiro by’abahinduzi. Uyu mushinga wemejwe mu Kwakira 2022 maze urangira muri Mutarama 2023.

Umuvandimwe Juan Felipe Rodríguez, ukora mu Rwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi mu Gihugu, yagize icyo avuga ku byiza by‘izo nyubako nshya. Yaravuze ati: “Izo nyubako nshya zashyizwemo ibikoresho bifata amajwi bigezweho, ahantu abahinduzi bashobora guhurira bakaba banahakorera, interineti nziza na moteri itanga umuriro mu gihe waba ubuze.”

Abahinduzi batatu bo mu rurimi rw’Ikiwayunayiki bari ku biro bishya

Guhindura imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’Ikiwayunayiki byatangiye mu mwaka wa 1998. Ubu, abavandimwe na bashiki bacu 14 bafasha mu guhindura muri urwo rurimi. Hari ababwiriza bagera kuri 400, bari mu matorero 20 akoresha ururimi rw’Ikiwayunayiki.

Twishimira kubona uburyo umuryango wa Yehova ukomeje gufasha abantu bo mu ndimi zose ‘kwegere Imana.’—Yakobo 4:8.