Soma ibirimo

Abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikigwambiyano n’Icyembera (Chamí) bari guha ikaze abaje mu ikoraniro. Mu ruziga hejuru: Henry Carrasco, ufite imyaka 12 uvuga Ikigwambiyano abatizwa. Mu ruziga hasi: Abavandimwe babiri bari gusemura mu rurimi rw’Ikigwambiyano

9 KAMENA 2023
KOLOMBIYA

Ku nshuro ya mbere abantu bakurikiye ikoraniro mu rurimi rw’Ikigwambiyano n’Icyembera (Chamí)

Ku nshuro ya mbere abantu bakurikiye ikoraniro mu rurimi rw’Ikigwambiyano n’Icyembera (Chamí)

Ku Cyumweru tariki ya 26 werurwe 2023, mu mujyi wa Cali muri Kolombiya habaye porogaramu yihariye yabaye mu ndimi nyinshi. Bwari ubwa mbere ikoraniro ry’Icyesipanyoli risemurwa mu rurimi rw’Ikigwambiyano no mu cy’Icyembera (Chamí), akaba ari indimi z’abasangwabutaka. Iyo porogaramu yajemo abantu barenga 1.600. Muri abo harimo abagera kuri 48 bavuga Ikigwambiyano n’abagera kuri 78 bavuga Icyembera (Chamí).

Muri Kolombiya hari abaturage barenga 21.000 bavuga ururimi rw’Ikigwambiyano n’abarenga 77.000 bavuga Icyembera (Chamí). Mu myaka yashize, Amazu y’Amakoraniro yo muri Kolombiya nta bikoresho yari afite byatuma aberaho ikoraniro riri gusemurwa ako kanya. Ubwo rero, abaturage bavuga izo ndimi bazaga mu ikoraniro ry’Icyesipanyoli nubwo batacyumvaga neza.

Igihe abaturage kavukire bo muri ako gace bumvaga ko iryo koraniro rizaba, bahise batangira kuzigama amafaranga y’itike. Uko ni ko byagenze ku muryango wa Carrasco ugizwe n’abantu batandatu. Baba kure y’Inzu y’Amakoraniro. Kugira ngo bagera ku Nzu y’Amakoraniro babanza gukora urugendo rw’amasaha 3 n’amaguru, nyuma bagafata bisi imara amasaha 12. Icyakora kuba bakora urugendo rurerure kandi rukabatwa amafaranga menshi ntibibaca intege. Batangira kwitegura habura amezi menshi. Kugira ngo babone itike bagurisha imitako baba barakoze. Muri iryo koraniro, umuhungu wabo witwa Henry, ufite imyaka 12, na mugenzi we, nibo babatijwe mu bantu bavuga Icyembera (Chamí). Nanone mu bavuga Ikigwambiyano naho habatijwe abantu babiri.

Abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikigwambiyano n’Icyembera (Chamí) bakurikiranye porogaramu iri gusemurwa

Mushiki wacu Adrianin Morales, wasemuraga mu rurimi rw’Ikigwambiyano, yaravuze ati: “Kuba iri koraniro ryasemuwe mu rurimi rwacu byanshimishije cyane. Kumenya ko abateranye bose bazumva ubutumwa buturuka kuri Yehova mu rurimi rwabo kavukire birashimishije cyane.”

Umuvandimwe Diomedes Velasco, nawe wasemuye mu rurimi rw’Ikigwambiyano, yaravuze ati: “Igihe bambiraga ko nzasemura, nabanje kugira ubwoba. Icyakora igihe niboneraga ibintu bitangaje Yehova yakoreye abaturage b’abasangwabutaka, byatumye ubwoba bushira. Rwose kuba Yehova yaremeye ko mpabwa iyi nshingano byaranshimishije.”

Mbega ukuntu bishimishije kubona abantu bo mu ndimi zose bavuga bati: “nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova.”—Yesaya 2:3.