Soma ibirimo

Abavandimwe bacu bategura imfashanyo

8 KAMENA 2021
KOLOMBIYA

Ubutabazi bwageze ku bavandimwe bacu bo muri Kolombiya

Ubutabazi bwageze ku bavandimwe bacu bo muri Kolombiya

Kuva muri Mata 2021, muri Kolombiya habaye intambara. Nta Muhamya wa Yehova wari wakomereka cyangwa ngo ahitanwe na yo. Icyakora mu duce tumwe na tumwe ibyokurya n’ibikomoka kuri peterori byarabuze. Abavandimwe bacu bihanganira ibura ry’ibyokurya, ibikomoka kuri peterori n’ingaruka ziterwa n’icyorezo cya COVID-19.

Ibiro ry’ishami byo muri Kolombiya byashyizeho komite eshanu zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo zifashe abavandimwe na bashiki bacu muri ibi bihe bigoye. Abo bavandimwe bakora ibikorwa by’ubutabazi ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Abavandimwe na bashiki bacu barafashanya, cyanecyane mu bijyanye no kubona ibyokurya. Abasaza b’amatorero n’abagenzuzi b’uturere bakoresha Bibiliya bagahumuriza ababwiriza.

Umuvandimwe Almond Winklaar, ufasha muri Komite Ishinzwe Ubutabazi yaravuze ati: “Turi mu bihe bitoroshye. Nshimira Yehova kuba yarahise yita ku bagaragu be muri ibi bihe bigoye.”

Abavandimwe na bashiki bacu bamaze guhabwa imfashanyo

Mu itorero rya La Loma Arena ababwiriza 18 n’imiryango yabo bahawe ibyokurya. Umugabo n’umugore we b’abapayiniya baravuze bati: “Igihe Komite Ishinzwe Ubutabazi yaduhaga ibyo twari dukeneye twarishimye cyane. Twabonye ko ari igisubizo cy’amasengesho yacu. Dushimira umuryango wacu waduhaye ibyo twari dukeneye kandi tunashimira Yehova waduhaye imbaraga akanadufasha kwihangana.”

Abakozi bo mu isoko Komite Zishinzwe Ubutabazi zihahiramo, batangajwe cyane na gahunda abo bavandimwe bagenderaho. Umwe muri abo bakozi yaravuze ati: “Nari nsanzwe nzi ko Abahamya ba Yehova badusura mu ngo zacu, bakatubwira Ijambo ry’Imana ariko uyu murimo wo gufasha abandi mu byo bakeneye urantangaje rwose.”

Abavandimwe bacu bakomeje gahunda zabo zo kuyoboka Imana nubwo bahanganye n’ibibazo. Tuzi ko Yehova azakomeza guha abavandimwe bacu ibyo bakeneye no kubahumuriza mu gihe bakomeje kutaba ab’isi.”—Yohana 17:16.