24 KAMENA 2020
KONGO-KINSHASA
Bakomeje kwihangana nubwo bugarijwe n’icyorezo, umwuzure n’umutekano muke
Muri iki gihe twugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi, abavandimwe na bashiki bacu bo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abo muri Repuburika ya Kongo, bakomeje kwihangana nubwo bibasiwe n’umwuzure n’ibibazo by’umutekano muke. Ibiro by’ishami byo muri Kongo (Kinshasa) ari na byo bigenzura umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova muri ibyo bihugu, byashyizeho gahunda yo gufasha abibasiwe n’ibyo bibazo no kubahumuriza. Hashyizweho komite zishinzwe ubutabazi zisaga 57, kugira ngo zifashe abo bavandimwe kubona ibyo bakeneye. Kugeza ubu, abasaga 90.000 bamaze kubona imfashanyo z’ibyokurya.
Ku itariki ya 16 n’iya 17 Mata 2020 mu ntara zo mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, haguye imvura ikaze iteza imyuzure, bituma ababwiriza basaga 139 bakurwa mu byabo. Ubu bacumbikiwe mu ngo z’Abakristo bagenzi babo. Komite zishinzwe ubutabazi muri utwo duce, zirimo zirafasha abavuye mu byabo kubona amacumbi.
Abavandimwe na bashiki bacu na bo bagize icyo bakora kugira ngo bafashe bagenzi babo. Urugero, mu gace kamwe hari abakusanyije ibiro bisaga 700 by’ibitoki, ibiro bisaga 400 by’ibigori n’ibiro 220 by’imyumbati n’isombe.
Nanone hari ababwiriza 60 bari mu itorero riri ahantu hareshya n’ibirometero 26, bacumbikiye bagenzi babo bagera kuri 50 bari bahunze intambara. Abo babwiriza basangiye ibyo bari bafite kugeza igihe komite zishinzwe ubutabazi zabazaniye imfashanyo.
Muri Brazzaville, umurwa mukuru wa Repuburika ya Kongo, hari umugabo ufite umuryango wavuze uko yumvise ameze igihe yari amaze guhabwa imfashanyo agira ati: “Nabonye ko ubuzima bushobora guhinduka mu kanya nk’ako guhumbya. Nari mfite akazi katumaga tubona ibyo dukeneye kandi n’umugore wange yakoraga ibiraka. Ariko igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga, byose byarahagaze. Gusa, ntitwigeze tureka kwiringira Yehova. Igihe twarimo twibaza uko tuzabigenza igihe ibyokurya twari dufite byari kuba bishize, Yehova yahise abiduha.”
Mushiki wacu w’umupfakazi witwa Mbuyi Ester utuye mu mugi wa Kinshasa, na we yaravuze ati: “Nari maze ukwezi kumwe mfushije umugabo kandi rwose nari umukene. Nta kazi nari mfite kandi mfite abana batatu ngomba kwitaho. Ge n’abana bange, nta kindi gihe twigeze tugira ibyokurya bihagije nk’uko bimeze muri iki gihe. Ntitwabona uko dushimira Yehova.”
Dukomeje gusenga Yehova, tumusaba ko yakomeza kwita kuri abo bavandimwe na bashiki bacu kandi agaha imigisha abakora ibikorwa by’ubutabazi. Dutegerezanyije amatsiko igihe buri wese azaba abona ibyo akeneye.—Zaburi 72:16.