28 NZERI 2023
KONGO-KINSHASA
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Ilingala, hasohoka n’ibitabo byo muri Bibiliya mu ndimi esheshatu
Ku wa kabiri, tariki ya 29 Kanama 2023, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Ilingala. Nanone hari ibice bya Bibiliya byasohotse mu ndimi esheshatu ari zo: Ikiluru, Ikinande, Igipende, Igisonge, Kituba na Ikiwurundu. Umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi ni we watangaje ko iyo Bibiliya n’ibyo bitabo byasohotse, mu ikoraniro ry’iminsi tatu rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze Kwihangana.” Abantu 75.715 bateraniye kuri sitade Martyr iri mu mujyi wa Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Nanone, abandi bagera kuri 219.457 bakurikiye iyo gahunda bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo bari ahantu hagera kuri 53, ku Mazu y’Amakoraniro no mu tundi duce two mu ifasi y’ibiro by’ishami bya Kongo. Hatanzwe kopi zicapye za Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Ilingala hamwe na Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igisonge. Naho Bibiliya zicapye mu zindi ndimi zisigaye zizaboneka nyuma. Izo Bibiliya zose zasohotse mu buryo bwa elegitoronike, zahise zishyirwa ku rubuga. Bibiliya zasohotse ni izi:
Ikiluru (Hasohotse Ibyanditswe by’Igiheburayo: Intangiriro-Yobu, n’indirimbo za Salomo)
Ugereranyije Ikiluru kivugwa n’abantu 1.750.000, abenshi batuye mu gace ka Mahagi
Hari ababwiriza 1.609 bari mu matorero 45 akoresha ururimi rw’Ikiluru
Abahamya ba Yehova batangiye guhindura inyandiko n’ibitabo mu rurimi rw’Ikiluru mu mwaka wa 2013
Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye byo muri urwo rurimi, biri i Bunia
Ikinande (Hasohotse Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo)
Ugereranyije mu gace ka Ituri no muri Kivu y’amajyaruguru, hari abantu bagera ku 903.000 bavuga Ikinande
Hari ababwiriza 4.793 bari mu matorero 78 akoresha ururimi rw’Ikinande
Abahamya ba Yehova bahinduye bwa mbere ibitabo mu rurimi rw’Ikinande mu mwaka wa 1998
Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye biri i Butembo
Igipende (Hasohotse Ibyanditswe by’Igiheburayo: Intangiriro, Kuva, Abalewi, Abacamanza, Rusi, 1 Samweli na 2 Samweli, n’indirimbo za Salomo)
Ugereranyije hari abantu bagera kuri miliyoni 1 bavuga Igipende batuye mu ntara ya Kasai, Kwango na Kwilo
Hari ababwiriza 3.349 bari mu matorero 88 akoresha ururimi rw’Igipende
Abahamya ba Yehova bahinduye bwa mbere ibitabo mu rurimi rw’Igipende mu mwaka wa 1996
Ibiro byitaruye by’ubuhinduzi biri ahitwa Kikwit
Igisonge (Hasohotse Ibyanditswe by’Igiheburayo: Intangiriro, Kuva, n’indirimbo za Salomo hamwe n’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo)
Ugereranyije hari abantu bagera kuri miliyoni 1 bavuga Igisonge, abenshi batuye mu ntara ya Lomami
Hari ababwiriza 1.043 bari mu matorero 31 akoresha ururimi rw’Igisonge
Abahamya ba Yehova batangiye guhindura ibitabo byabo mu rurimi rw’Igisonge mu mwaka wa 2006
Ibiro by’ubuhinduzi biri i Kinshasa
Kituba (Hasohotse Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo: Matayo, Mariko, Abaroma, 1 Abakorinto na 2 Abakorinto, Abagalatiya n’Abafilipi)
Kituba ni ururimi ruvugwa n’abantu barenga miliyoni 12 batuye mu duce two mu majyepfo ya Repubulika ya Kongo, muri Angola no muri Gabon
Hari ababwiriza 2.137 bari mu matorero 30
Mu mwaka wa 2019, hafunguwe ibiro by’ubuhinduzi byitaruye mu mujyi wa Pointe-Noire
Ilingala (Hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye)
Abantu bavuga Ilingala barenga miliyoni 40
Hari ababwiriza 74.023 bari mu matorero 1.266 akoresha Ilingala
Abahamya ba Yehova batangiye guhindura ibitabo mu Ilingala mu myaka ya 1960
Mu mwaka wa 2009 hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya
Ibiro by’ubuhinduzi biri i Kinshasa
Ikiwurundu (Hasohotse Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo: Matayo, Mariko, Abaroma na 1 Abakorinto)
Ugereranyije Ikiwurundu kivugwa n’abantu bagera ku 153.000, abenshi muri bo batuye mu ntara ya Lualaba
Hari ababwiriza 553 bari mu matorero 19 akoresha Ikiwurundu
Abahamya ba Yehova batangiye guhindura ibitabo muri urwo rurimi mu mwaka wa 1994
Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye biri Kolwezi
Izi Bibiliya nshya n’iyavuguruwe zasohotse, zizafasha cyane abavandimwe na bashiki bacu gukora umurimo mu mafasi akoresha indimi zabo. Hari umubwiriza uvuga Kituba wagize ati: “Twabonye ko abantu bo mu ifasi yacu batemeraga ubutumwa bwiza twababwiraga, kubera ko twakoreshaga ibitabo bitari mu rurimi rwabo. Urugero iyo twabasomeraga mu rurimi rw’Igifaransa ntibumvaga neza ibyo tubabwira. Nubwo hari abatazi gusoma neza, igihe tuzaba dukoresha iyo Bibiliya nshya, abantu bose bazashobora gutega amatwi kandi Ijambo ry’Imana ribagirire akamaro.” Hari umuntu wagize icyo avuga ku kamaro Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Ilingala, izabamarira. Yaravuze ati: “Kuba iyi Bibiliya ikoresha amagambo yoroshye kandi yumvikana, kuyikoresha mu murimo wo kubwiriza bizaba bimeze nk’aho dufite ikintu cy’agaciro twifuza gusangiza abandi.”
Twiringiye ko Yehova azaha umugisha abavandimwe na bashiki bacu mu gihe bazaba bakoresha izi Bibiliya, kugira ngo bagere ku bantu bose ‘bifuza cyane kumva ijambo ry’Imana.’—Ibyakozwe 13:7.