28 GASHYANTARE 2022
KONGO-KINSHASA
Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo byasohotse mu rurimi rw’Igipende
Ku itariki ya 20 Gashyantare 2022, hatangajwe ko Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igipende. Porogaramu yo gutangaza ko iyo Bibiliya yasohotse yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe. Umuvandimwe Nicolas Hifinger umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami bya Kongo-Kinshasa, ni we watangarije ababwiriza bagera ku 10 000 ko iyo Bibiliya iri mu bwoko bwa eregitoronike yasohotse. Bibiliya zicapye zizaboneka muri Mata 2022.
Abahamya ba Yehova batangiye gukoresha ururimi rw’Igipende ahagana mu mwaka wa 1960, igihe umugabo witwa Makanda Madinga Henri yahabwaga kopi y’Umunara w’Umurinzi. Amaze gusoma ibyari muri iyo gazeti, yahise yemera adashidikanya ko ibirimo ari ukuri maze atangira kubibwira abandi. Nyuma yaho yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova. Mu mwaka wa 1979, hashinzwe itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’Igipende mu gace ka Kiefu.
Iyi Bibiliya izafasha abavandimwe na bashiki bacu kwiyigisha no mu murimo wo kubwiriza. Urugero, umuvandimwe Nicolas yavuze ko iyi Bibiliya “ihuje n’ukuri kandi yumvikana neza,” kandi ko “yasubije izina ry’Imana, Yehova, mu mwanya ryahozemo muri Bibiliya y’umwimerere.”
Dusenga dusaba ko iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yazafasha abavandimwe na bashiki bacu gukomeza ‘kwera imbuto mu murimo mwiza, kandi bakarushaho kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana.’—Abakolosayi 1:10.