Soma ibirimo

Ikarita igaragaza intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri, zibasiwe cyane n’icyorezo cya Ebola. Umukobwa wo mu karere ka Beni, urimo akaraba intoki ahabereye ikoraniro.

2 GICURASI 2019
KONGO-KINSHASA

Icyorezo cya Ebola kibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Icyorezo cya Ebola kibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Kuva mu mwaka wa 2018, ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, byiyongereyeho n’icyorezo cya Ebola. Mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru n’iya Ituri, hari abantu basaga 1.088 banduye iyo ndwara, kandi 665 muri bo, bahitanywe na yo. Ikibabaje ni uko icyo cyorezo cyahitanye n’abavandimwe bacu. Ibiro by’Abahamya byo muri Kongo (Kinshasa) byavuze ko Abahamya ba Yehova icumi n’abana babiri bishwe n’icyo cyorezo. Hari undi Muhamya wanduye iyo ndwara ariko ubu yarakize.

Komite y’Abahuzabikorwa y’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yemereye Ibiro byacu byo muri Kongo (Kinshasa) gutegura videwo na disikuru byihariye, bigamije gufasha Abahamya kumenya uko bakwirinda iyo ndwara. Iyo videwo irimo inama z’ingenzi, urugero nko gushyiraho ahantu ho gukarabira intoki; kandi amatorero yose yarangije gushyiraho aho hantu. Izo nama z’ingenzi zafashije abantu kwirinda gukwirakwiza iyo ndwara. Ibyo byatumye abakora mu nzego z’ubuzima boherereza amabaruwa yo gushimira ibiro by’Abahamya, kubera ukuntu bafashije abantu kwirinda icyo cyorezo kandi bagakurikiza amabwiriza yatangwaga na leta.—Matayo 5:16.

Mu migi myinshi hari igihe Abahamya bamwe na bamwe bamaraga iminsi bari mu ngo zabo batemerewe kugera aho abandi bari. Mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo, ibiro by’Abahamya byasabye uturere 12 guhindura igihe twari kuzagirira amakoraniro y’iminsi itatu. Kugira ngo hatagira abacikanwa n’inyigisho zizatangirwa mu makoraniro, hateguwe videwo izerekanwa mu matorero yo mu bice byibasiwe n’icyo cyorezo.

Dusenga dusabira abo bavandimwe bacu. Bibiliya iduha ibyiringiro by’uko mu gihe kizaza indwara zizavaho burundu.—Yesaya 33:24.