Soma ibirimo

Ifoto igaragaza uko inyubako z’i Lubumbashi, muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo zizaba zimeze

21 MUTARAMA 2022
KONGO-KINSHASA

Imirimo yo kubaka amazu mashya ya Beteli muri Kongo-Kinshasa irakomeje

Imirimo yo kubaka amazu mashya ya Beteli muri Kongo-Kinshasa irakomeje

I Lubumbashi, muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo harimo kubakwa inyubako nshya zizakorerwamo n’ibiro by’ishami. Bamwe mu bagize umuryango wa Beteli bagera kuri 260 bazatangira kwimukira muri izo nyubako mu ntangiriro za Gicurasi 2022. Abandi 131 bazaguma aho beteli yari isanzwe iri mu mugi wa Kinshasa. a Nanone batangiye kubaka andi mazu y’amacumbi n’amazu y’ibiro hafi y’aho Beteli iri i Kinshasa. Biteganyijwe ko nyuma ya Mutarama 2024, hari abagize umuryango wa Beteli bagera kuri 48 bazimukira muri ayo mazu mashya y’i Kinshasa. Izo nyubako nshya zose zizafasha mu gushyigikira umurimo wo kubwiriza ugenda wiyongera muri Kongo.

mirimo yo kubaka imwe mu mazu atatu y’ibiro irakomeje

Mu mwaka w’umurimo wa 2021, abavandimwe bacu bo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo bigishije Bibiliya abantu barenga 250 000. Kandi abarenga miriyoni imwe bifatanyije mu Rwibutso rw’Urupfu rwa Yesu. Muri iki gihe, ku biro by’ishami biri i Kinshasa abagize umuryango wa Beteli bagera kuri 394.

Kubera ko bitari gushoboka kwagura inyubako za Beteli z’i Kinshasa, abavandimwe bashakishije mu yindi migi kugira ngo babone ahandi bakubaka hisanzuye. Babonye ikibanza kiza kandi kinini i Lubumbashi aho bashobora kubaka inyubako nshya y’ibiro by’ishami kandi bakaba bashobora no kuzahubaka izindi nyubako.

Ibumoso: Vuba aha abagize umuryango wa Beteli bagera kuri 300 bazimukira mu mazu mashya i Lubumbashi. Iburyo: Ifoto igaragaza uko amazu azaba ameze narangira

Ikibanza k’i Lubumbashi giherereye ku birometero 2 300 uvuye i Kinshasa. Icyo kibanza gifite hegitari 12 zizubakwamo amazu y’amacumbi, ibiro, amazu yo kubikamo ibikoresho, inzu ikorerwamo imirimo itandukanye harimo aho kurira n’ahantu ho kwidagadurira.

Imirimo yo kubaka yatangiye mu Gushyingo 2020, ariko uwo mushinga wahuye n’inzitizi zitandukanye bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Umuvandimwe Robert Elongo, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami yaravuze ati: “Ntibyari byoroshye kubona ibikoresho by’ubwubatsi, kubera ko imipaka yari ifunze. Ibyo byatumye umushinga utangira utinze.”

Nubwo byagenze bityo, umuvandimwe Elongo yongeyeho ati: “Mu mwaka umwe gusa, twiboneye ko 40 ku ijana bigize igice cya mbere cy’umushinga byarangiye neza.”

Biragaragara rwose ko Yehova arimo guha umugisha uyu mushinga. Dukomeje gusenga dusaba ko izi nyubako zitanga ubuhamya mu gace ziherereyemo kandi zigahesha ikuzo izina rya Yehova.—Matayo 24:47.

a Ibiro by’ishami byo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (Kinshasa) bigenzura umurimo ukorerwa muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo no muri Repuburika ya Kongo.