31 GICURASI 2021
KONGO-KINSHASA
Iruka ry’ikirunga ryahungabanyije Goma rituma abantu bava mu byabo
Aho byabereye
I Goma muri Kongo Kinshasa
Ikiza
Ku itariki ya 22 Gicurasi 2021, ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hafi y’umugi wa Goma cyararutse. Ibyo byatumye ababarirwa mu bihumbi bahunga, bava muri ako gace
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza 2 000 bahungiye mu migi yo hafi ya Goma
Ababwiriza 35 bari mu murimo w’igihe cyose wihariye babaye bimutse
Ibyangiritse
Amazu agera kuri 29 y’abavandimwe yarasenyutse
Ibikorwa by’ubutabazi
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo yite ku byo abavandimwe bakeneye. Iyo komite irimo irakorana n’abagenzuzi b’uturere hamwe n’abasaza bo muri ako gace, kugira ngo bamenye ibyangijwe n’icyo kirunga. Nanone kandi bakomeje guha imfashanyo abavandimwe na bashiki bacu
Imirimo yose y’ubutabazi ikorwa ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Nubwo abavandimwe benshi, amazu yabo yasenyutse twishimira ko nta n’umwe wahitanywe n’icyo kiza. Dukomeje gusenga tubasabira ngo bakomeze kwishingikiriza kuri Yehova muri iki gihe cy’amakuba.—Nahumu 1:7.