Soma ibirimo

3 KAMENA 2021
KONGO-KINSHASA

Muri Kongo Kinshasa hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikiluru

Muri Kongo Kinshasa hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikiluru

Ku itariki ya 30 Gicurasi 2021, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikiluru. Umuvandimwe Hugues Kabitshwa, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Kongo Kinshasa ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse mu buryo bwa eregitoronike, muri disikuru yafashwe mbere y’igihe.

Icyo twavuga kuri uyu mushinga

  • Ikiluru ni ururimi ruvugwa muri Afurika yo hagati cyanecyane mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Kongo Kinshasa no muri Uganda

  • Ugereranyije Ikiluru kivugwa n’abantu bagera kuri 1 735 000

  • Ababwiriza barenga 1 500 bari mu matorero n’amatsinda agera kuri 48 akoresha ururimi rw’Ikiluru

  • Abahinduzi 6 bamaze umwaka bahindura iyo Bibiliya

Umuvandimwe Christian Belotti, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Kongo Kinshasa yaravuze ati: “Ababwiriza bavuga Ikiluru bazishimira gusoma iyi Bibiliya. Izabafasha gusobanura neza Ibyanditswe, gufasha abandi gusobanukirwa no gukunda Ijambo ry’Imana.”—Luka 24:32.

Twiringiye ko iyi Bibiliya izafasha abavandimwe na bashiki bacu gukomeza gutangaza “ubutumwa bwiza bw’iteka.”—Ibyahishuwe 14:6.