Soma ibirimo

21 UKUBOZA 2022
KONGO-KINSHASA

Umwuzure n’inkangu byibasiye Kongo (Kinshasa)

Umwuzure n’inkangu byibasiye Kongo (Kinshasa)

Ku itariki ya 13 Ukuboza 2022, imvura nyinshi cyane yateje umwuzure n’inkangu muri Kongo (Kinshasa). Amazu amwe n’amwe yarengewe n’amazi andi arasenyuka, ibyo byatumye abantu bagera ku 141 bahasiga ubuzima.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ikibabaje ni uko hari umuvandimwe 1 wapfuye

  • Umubwiriza 1 yarakomeretse

  • Amazu 3 yarasenyutse

  • Amazu 3 yarangiritse bikabije

  • Amazu 5 yarangiritse bidakabije

  • Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’amatorero bo muri ako gace bahumurije abo iyo mvura yagizeho ingaruka kandi babaha ibyo bari bakeneye

  • Komite Zishinzwe Ubutabazi 3 zashyizweho kugira ngo zigenzure imirimo y’ubutabazi

  • Imirimo yose y‘ubutabazi yakozwe ari nako hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Dutegerezanyije amatsiko igihe vuba aha Yesu Kristo azategeka ikirere kugira ngo arinde isi n’abantu.—Matayo 8:25-27.