Soma ibirimo

18 NYAKANGA 2018
KONGO-KINSHASA

Abahamya bo mu majyaruguru ya Kongo bahunze imirwano

Abahamya bo mu majyaruguru ya Kongo bahunze imirwano

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2017, hari amakimbirane yabaye hagati y’Abahema n’Abalendu batuye mu ntara ya Ituri iri mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ayo makimbirane yatumye abantu benshi bahasiga ubuzima kandi ababarirwa mu bihumbi icumi barahunga. Abahamya bagenzi bacu na bo bari mu bahunze iyo mirwano ikomeje gufata indi ntera.

Abaturage bo muri Kongo babarirwa mu bihumbi bahungiye muri Uganda. Muri bo harimo n’Abahamya 192 bari mu nkambi z’impunzi ziri hafi y’umupaka. Muri Kamena 2018, Abahamya 1.098 bahunze imirwano bagiye mu mugi wa Bunia ukaba uherereye mu ntara ya Ituri. Ikibabaje ni uko hari umugabo n’umugore we, hamwe n’abana batatu bafite ababyeyi b’Abahamya bahasize ubuzima bazize uburwayi. Icyakora, nta Muhamya urapfa azize iyo mirwano.

Abavandimwe na bashiki bacu b’Abalendu baturutse mu duce dutandukanye two muri Ituri bari ku Nzu y’Amakoraniro y’i Bunia.

Ingo nyinshi z’Abahamya bahunze imirwano zarasahuwe izindi ziratwikwa. Nanone, imyaka abo Bahamya bari barahinze yarangiritse kandi ari yo yari ibatunze.

Kuva iyo mirwano yatangira, Abahamya bo mu tundi duce bagiye bagoboka bagenzi babo bibasiwe n’iyo mirwano. Hari n’abatanze imodoka zabo kugira ngo bagenzi babo babone uko bahunga (reba ifoto ibanza). Nanone hari imiryango igera kuri 205 y’Abahamya bo muri Bunia batanze amafaranga n’ibyokurya kandi bacumbikira bagenzi babo bahunze, nubwo na bo bafite amikoro make. Nubwo i Bunia hari inkambi ebyiri nini z’impunzi, abandi Bahamya bavanywe mu byabo bacumbitse mu ngo za bagenzi babo.—Imigani 17:17.

Komite y’ibiro by’ishami yo muri Kongo yashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi, kugira ngo ihe Abahamya ibintu by’ibanze bakeneye. Nanone umuvandimwe uhagarariye ibiro by’ishami yasuye Abahamya bavuye mu byabo kugira ngo abahumurize.

Abahamya bahungiye mu mugi wa Bunia n’ahandi bakomeje guteranira hamwe kandi bakabwiriza abandi ubutumwa bwiza, nubwo bahuye n’ibyo bibazo byose. Guhera muri Gashyantare kugeza muri Mata 2018, Abahamya batangiye kwigisha Bibiliya abantu 270 bari mu nkambi z’impunzi.

Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo muri Kongo bakagira amahoro yo mu mutima kandi agaha umugisha ibikorwa by’ubutabazi. Twese dutegerezanyije amatsiko igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka maze abagaragu ba Yehova bose bakabona umutekano usesuye ‘batuye ahantu h’amahoro.’—Yesaya 32:17, 18.