Soma ibirimo

12 WERURWE 2015
KONGO-KINSHASA

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yaciye ivangura rishingiye ku idini rikorerwa mu mashuri

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yaciye ivangura rishingiye ku idini rikorerwa mu mashuri

“Kurwanya ivangura n’ubusumbane ni byo shingiro ry’uburezi mu gihugu cyacu.”— Byavuzwe n’umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ku itariki ya 12 Kamena 2014.

Mu myaka ishize, abana b’Abahamya ba Yehova bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo birukanwaga mu bigo by’amashuri biyoborwa n’amadini, kubera ko babaga banze kwifatanya mu bikorwa byayo byo gusenga. Ibyo byaje kuba ikibazo gikomeye kuko ibyo bigo byakurikizaga amategeko byishyiriyeho aho gukurikiza amategeko ya leta, bityo bikirengagiza uburenganzira bw’abanyeshuri b’Abahamya ba Yehova. Abayobozi ba Kongo baje kumenya iby’ako karengane, bemeza ko abana bose bafite uburenganzira bwo kwiga nta vangura iryo ari ryo ryose.

Ibigo by’amashuri biyoborwa n’amadini bikurikiza amategeko byishyiriyeho aho gukurikiza amategeko ya leta

Imiryango ishingiye ku madini yagiranye amasezerano na leta ya Kongo yo gushyira ibigo by’amashuri mu duce dukeneye amashuri kurusha utundi. Ayo masezerano asobanura neza ko “abana bagomba kurindwa ibikorwa by’ivangura no kutoroherana bishingiye ku idini.” Icyakora, akenshi ayo mashuri yishyiriragaho amategeko asaba abana kwifatanya mu bikorwa by’amadini. Amenshi muri ayo mashuri yasabaga ko amategeko yishyiriyeho akurikizwa, akirengagiza amasezerano yagiranye na leta n’uburenganzira abanyeshuri bafite bwo kujya mu idini bashaka.

Icyo kibazo cyagaragaye mu mwaka wa 2005 igihe abanyeshuri 52 b’Abahamya birukanwaga mu kigo cy’amashuri kiri Abumombazi mu ntara ya Ekwateri, kubera ko bari basabye uburenganzira bwo kutifatanya mu bikorwa by’idini byari byateguwe n’abayobozi b’iryo shuri. Icyo kibazo cyarushijeho gukomera igihe ibindi bigo by’amashuri biyoborwa n’amadini byo mu zindi ntara na byo byafataga umwanzuro nk’uwo. Nyuma yaho, abanyeshuri b’Abahamya bo muri Kongo basaga 300 bari mu myaka itandukanye barirukanywe, harimo n’abari hafi guhabwa impamyabumenyi.

Mu mwaka wa 2009, Kanyere Ndavaro wari ufite imyaka 13 yirukanywe ku ishuri azize akarengane. Yaranditse ati “mbabajwe n’ibi bintu bibi bimbayeho. Sinzi uko ejo nzamera.” Kambere Mafika Justin wirukanywe ashigaje igihe gito ngo ahabwe impamyabumenyi mu mwaka wa 2010, yavuze ko ibyo “byamushegeshe.” Nubwo abanyeshuri bababajwe n’uko birukanywe cyangwa ntibahabwe impamyabumenyi, bakomeye ku myizerere yabo.

Abayobozi ba Kongo bemeje ko umuntu afite uburenganzira bwo kujya mu idini ashaka

Ababyeyi b’abana birukanywe bavuganye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bashaka gukemura icyo kibazo ariko biba iby’ubusa. Amaherezo Abahamya bashyikirije icyo kibazo inzego za leta maze abayobozi bashyira mu gaciro bakumira iryo vangura rishingiye ku idini.

Mu mwaka wa 2011, minisitiri w’uburezi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bazizane Maheshe, yanditse ibaruwa yakwirakwijwe mu ntara hose yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Guca burundu ivangura rishingiye ku idini.” Iyo baruwa yavuze ko ibintu byari bimaze “kuzamba.” Nanone iyo baruwa yakemuraga icyo kibazo neza igira iti “abanyeshuri bo mu madini amwe n’amwe bakorerwa ivangura rishingiye ku mategeko ibigo by’amashuri byishyiriyeho, byirengangije amategeko akurikizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.”

Ku itariki ya 4 Nzeri 2013, icyo kibazo cyahagurukiwe mu rwego rw’igihugu igihe minisitiri w’uburezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Mwangu Famba, yashyiragaho itegeko rigomba gukurikizwa mu mashuri yose yo muri Kongo. Iyo baruwa ‘ica burundu ivangura rishingiye ku idini’ yavugaga idaciye ku ruhande ko “abana bose bafite uburenganzira bwo kwiga mu ishuri ryose bashaka, nta vangura iryo ari ryose rishingiye ku idini.” Nanone iryo tegeko ryavugaga ko ikigo cy’amashuri cyose cyirukana abana gishingiye ku idini cyabaga “kirenze ku mahame n’amategeko akurikizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.”

Ibigo by’amashuri byinshi byakurikije ayo mabwiriza ya leta bigarura abana b’Abahamya mu ishuri. Icyakora, hari ibigo by’amashuri bike bitayakurikije. Ibyo byatumye ku itariki ya 12 Kamena 2014, Minisiteri y’Uburezi yandika ibaruwa ishimangira iteka ryo muri Nzeri 2013. Iyo baruwa yari ikubiyemo n’itegeko rishya rigenga uburezi * ryashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Nanone iyo baruwa yakemuye ikibazo igihereye mu mizi. Ibyo yabikoze igaragaza akamaro ko kurwanya ivangura kandi igaragaza neza ko amategeko y’igihugu n’amategeko mpuzamahanga ari yo y’ingenzi cyane kuruta amategeko y’ikigo. Minisitiri w’uburezi yashyizeho abagenzuzi bo gusura ibigo byose byo muri icyo gihugu kugira ngo barebe ko iryo tegeko rikurikizwa. Nta gushidikanya ko izo ngamba guverinoma yafashe zizagera ku byiza byinshi kandi birambye.

Bizagirira akamaro abantu benshi

Amashuri yo muri Kongo nakurikiza iri tegeko, abanyeshuri baho bose bazahabwa inyigisho nziza, batabangamiwe n’ivangura rishingiye ku idini. Abanyeshuri bazamenya kubaha abantu bose batitaye ku idini ryabo. Amashuri yo muri Kongo nakurikiza iryo tegeko, azaba yubahirije itegekonshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’iteka ryaciwe na minisitiri w’uburezi. Ibyo nanone bizatuma aha abana urugero rwiza rwo gushyira mu gaciro.

^ par. 12 No. 014/004/2014 “Itegeko rishya rigenga uburezi . . . riha ababyeyi uburenganzira bwo kwandikisha abana babo mu bigo cy’amashuri bihitiyemo. . . . Kurwanya ivangura n’ubusumbane ni byo shingiro ry’uburezi mu gihugu cyacu.”