Soma ibirimo

16 MUTARAMA 2017
KONGO-KINSHASA

Abahamya bafashije abibasiwe n’umwuzure muri Kongo

Abahamya bafashije abibasiwe n’umwuzure muri Kongo

Abahamya ba Yehova bo muri Kongo-Kinshasa bakomeje gufasha abahamya bagenzi babo hamwe n’abandi bibasiwe n’umwuzure wabaye muri icyo gihugu, ku cyumweru tariki ya 26 Ukuboza 2016, mu mujyi wa Boma uri ku birometero 470 ahagana mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Kinshasa.

Imiryango igera kuri 39 y’abahamya ni yo yibasiwe cyane n’uwo mwuzure, kandi uhitana Umuhamya umwe. Amazu 5 y’Abahamya yarasenyutse burundu andi 5 arangirika bitari cyane.

Ibiro by’ishami byo muri Kongo-Kinshasa byoherereje ibyo kurya n’imyambaro Abahamya bo mu burengerazuba, bibasiwe n’umwuzure kandi bita ku byo bari bakeneye byibanze. Abahamya bo mu mijyi ya Matadi na Muanda, iherereye ku birometero 80 uvuye i Boma, bitangiye kuza gufasha bagenzi babo.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku kicaro gikuru i Warwick, muri leta ya New York igenzura imirimo y’ubutabazi ikoresheje amafaranga yatanzweho impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, mu gushaka imfashanyo zigenewe abagwiririwe n’amakuba muri Kongo Kinshasa.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro bishinzwe amakuru, +1-845-524-3000

Muri Kongo-Kinshasa: Robert Elongo, +243-81-555-1000