Soma ibirimo

12 UKUBOZA 2019
KOREYA Y’EPFO

Ibyo utari uzi ku Bahamya ba Yehova bagiye bafungirwa muri Koreya

Ibyo utari uzi ku Bahamya ba Yehova bagiye bafungirwa muri Koreya

Abantu benshi, ntibari bazi ko Abahamya ba Yehova bo muri Koreya batangiye gutotezwa kuva kera. Abasura ikigo gishinzwe inzu ndangamurage n’amateka y’ibyaranze ingoma ya gikoroni y’Abayapani, giherereye mu mugi wa Busan muri Koreya, babona ahamurikirwa amateka y’ibyababayeho. Iryo murika ridasanzwe ryatangiye ku itariki ya 12 Ugushyingo 2019, rifite insanganyamatsiko igira iti: “Amateka yarahindutse, ariko umutimanama ntiwahindutse,” rizarangira ku itariki ya 13 Ukuboza 2019. Ayo mateka, agaragaza uburyo Abahamya ba Yehova bakomeje gushikama mu myaka isaga 80 ishize, uhereye igihe Koreya yakoronizwaga n’u Buyapani.

Imurika nk’iryo ryaherukaga kuba muri Nzeri 2019 mu nzu ndangamurage yahoze ari gereza a yo mu mugi wa Séoul. Ryitabiriwe n’abantu 51.175, harimo n’Abahamya 5.700 bari baje mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye muri uwo mugi.

Amwe mu mateka agaragara aho, ni ayitiriwe Deungdaesa, igihe Abahamya ba Yehova n’abandi bantu bari bashimishijwe n’ubutumwa bwo muri Bibiliya bafatwaga bagafungwa, kuva muri Kamena 1939 kugeza muri Kanama 1945. Abo bafunzwe bazira ko banze gusenga umwami w’abami, guverinoma ikaba yaratekerezaga ko ibitabo byabo byatumaga abantu bigomeka ku butegetsi kandi bikabuza abantu kujya mu ntambara. Icyo gihe hafunzwe abantu 66, ni ukuvuga Abahamya ba Yehova hafi ya bose bari mu gihugu icyo gihe. Muri gereza, bashyirwagaho iterabwoba kandi bagakorerwaga ibikorwa by’iyicarubozo. Abahamya batandatu muri bo, bishwe n’indwara banduriye muri gereza, bitewe n’imibereho mibi.

Umuvandimwe Hong Dae-il, uhagarariye urwego rushinzwe gutanga amakuru ku biro by’Abahamya muri Koreya, yaravuze ati: “Abantu benshi ntibari bazi ko burya Abahamya ba Yehova bamaze imyaka igera kuri 80 batotezwa bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare, uhereye igihe Koreya yakoronizwaga n’u Buyapani . Iri murika, ni uburyo bwiza bwo gufasha abantu kumenya amateka batari barigeze bumva.”

Porofeseri Han Hong-gu, umuhanga mu by’amateka witabiriye umuhango wo gufungura iryo murika, yagize icyo avuga kuri abo bantu bakomeje gushikama agira ati: “Ntekereza ko aba bantu babereye urugero rwiza abantu bose bayoborwa n’umutimanama. . . . Mu gihe igihugu cyacu kigenda cyubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama, tuge twibuka ko aba ari bo babuharaniye.”

Iryo murika ryashishikaje cyane abahanga mu by’amateka n’abanyamakuru, kuko ryabahaye uburyo bwo kumenyesha rubanda amateka y’abantu banze kujya mu gisirikare babitewe no kumvira umutimanama wabo, icyo kikaba ari ikibazo cyavuzwe cyane muri Koreya mu mwaka ushize. Ku itariki ya 28 Kamena 2018, Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, rwavuze ko kuba muri icyo gihugu nta mirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare iteganyijwe, binyuranyije n’itegeko nshinga. Amezi ane nyuma yaho, ni ukuvuga ku itariki ya 1 Ugushyingo, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ruvuga ko, kutajya mu gisirikare bitewe no kuyoborwa n’umutimanama atari icyaha. Imyanzuro urwo rukiko rwafashe, yatumye abavandimwe bacu bari bafunzwe bazira kutajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo barekurwa, kandi bituma hashyirwaho itegeko rigena imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare.

Ukwizera gukomeye n’ubutwari butajegajega byaranze abo bavandimwe bacu ba kera bo muri Koreya bigaragara muri iryo murika, byerekana ukuri kw’amagambo agira ati: “Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya; Umuntu wakuwe mu mukungugu yantwara iki?”—Zaburi 118:6.

a Mbere y’uko iyi nyubako ihindurwa inzu ndangamurage, yafungirwagamo abantu bangaga kujya mu gisirikare babitewe no kuyoborwa n’umutimanama, kuva mu myaka ya za 60 kugeza muri za 80, harimo n’Abahamya, babayeho mu gihe cy’ubukoroni bw’Abayapani.

 

Inzu ndangamurage yahoze ari gereza, iherereye mu mugi wa Séoul, aho imurika ryabereye ku nshuro ya mbere muri Nzeri 2019

Itsinda ry’abanyeshuri bahagaze ahabera imurika ryitiriwe Deungdaesa, hasuwe n’abashyitsi 51.175

Igice k’imurika kerekana ubwoko bw’umunara w’umurinzi wakoreshwaga muri gereza

Ifoto igaragaza uko kasho yabaga ifungiwemo Abahamya ba Yehova batanu yabaga imeze

Aho imurika rigaragaza ibyaranze ingoma y’ubukoroni bw’Abayapani ribera

Imurika risozwa n’urukuta ruriho amafoto yerekana amateka y’Abahamya 66 batotejwe bazira kutivanga muri poritiki.