5 GICURASI 2023
KOREYA Y’EPFO
Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’amarenga yo mu Bushinwa
Ku itariki ya 23 Mata 2023, hatangajwe ko hasohotse igitabo cyo muri Bibiliya cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo mu Bushinwa. Icyo gitabo cyasohotse muri porogaramu yabereye muri Koreya y’Epfo. Ni ubwa mbere igitabo cyo muri Bibiliya cyari gisohotse mu rurimi rw’amarenga yo mu Bushinwa. Hari abantu bagera kuri 200 bo mu matorero abiri akoresha ururimi rw’amarenga yo mu Bushinwa. Ubu iyo Bibiliya iboneka ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library mu rurimi rw’amarenga.
Ikipe y’Abahinduzi yakoze uko ishoboye ngo ihindure ikoresheje amarenga yumvikana neza kandi akoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Hari umuhinduzi wagize icyo abivugaho, agira ati: “Mu bahinduzi batatu bagize ikipe, babiri bafite ubumuga bwo kutumva. Ibyo bituma inshuro nyinshi dukora ibintu dukurikije uko abantu bafite ubumuga bwo kutumva batekereza. Ubwo rero, kuba dukorana n’abafite ubumuga bwo kutumva bituma akazi katworohera cyane.”
Undi muhinduzi yaravuze ati: “Gukora kuri uyu mushinga byamfashije kurushaho gusobanukirwa ibyo Yesu yakoze, ibyo yanyuzemo n’uko yatekerezaga igihe yari hano ku isi.”
Umubwiriza ufite ubumuga bwo kutumva waje muri iyo porogaramu, yaravuze ati: “Mbere y’uko iki gitabo gisohoka mu rurimi rw’amarenga yo mu Bushinwa, habonekaga imirongo mike gusa muri urwo rurimi. Twasaga n’abantu bafite ifoto ituzuye cyangwa y’igice. None ubu ubwo igitabo cya Matayo cyabonetse mu rurimi rw’amarenga, nishimiye cyane ko nshobora gusobanukirwa ibivugwamo byose, ni nk’aho mfite ifoto yuzuye.”
Undi mubwiriza ufite ubumuga bwo kutavuga yaravuze ati: “Ibitabo bisohorwa n’umuryango wa Yehova biri mu rurimi rw’amarenga n’iki gitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’amarenga yo mu Bushinwa, byanyeretse ko Yehova akunda cyane abantu bafite ubumuga bwo kutumva kandi ko yifuza kubafasha.”
Twishimiye ko icyo gitabo cyasohotse, kizafasha abavandimwe na bashiki bacu, gukomeza gusenga Imana “mu mwuka no mu kuri.”—Yohana 4:24.