Soma ibirimo

Uturutse ibumoso ujya iburyo: Choi UYoung-won, Baek Jong-hyun na Kang Ra-yoon basezera abagize imiryango yabo mbere yo gutangira imirimo ya gisivire

23 UGUSHYINGO 2020
KOREYA Y’EPFO

Ikintu gishimishije: Muri Koreya y’Epfo imirimo isimbura iya gisirikare yaratangiye

Ikintu gishimishije: Muri Koreya y’Epfo imirimo isimbura iya gisirikare yaratangiye

Ni ubwa mbere mu mateka leta ya Koreya y’Epfo ishyiraho imirimo ya gisivire, izajya ikorwa n’abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare. Ku itariki ya 26 Ukwakira 2020, Abahamya 63 bemeye kuyikora, maze batangira imirimo izamara imyaka itatu ikorerwa kuri gereza. Muri iyo mirimo harimo ijyanye no gutegura amafunguro, guhaha, kwigisha, isuku, kuvura no kwita ku mazu n’ibikoresho. Hakurikijwe amabwiriza ariho ubu, kimwe cya kabiri cy’abavandimwe bacu bamaze amezi abiri bakora iyo mirimo, bahabwa igihe cyo kujya kubwiriza no kujya mu materaniro, bakagaruka. Icyakora ntibagomba kurenza saa tatu z’ijoro batarataha.

Umwe muri abo bavandimwe 63 witwa Kim Hyun-soo, yaravuze ati: “Nubwo iyi gahunda idakurikiza amabwiriza mpuzamahanga yose, nahisemo kwemera iyo mirimo kubera ko ari iya gisivire kandi itagenzurwa n’abasirikare.”

Twiringiye ko ‘imirimo myiza’ abo bavandimwe bacu bakiri bato bo muri Koreya y’Epfo bakora, izatuma bakomeza guhesha Yehova ikuzo no kumusingiza.—Matayo 5:16.

Park Jae-hyuk asezera abagize umuryango we

Lee Sang-joon agiye kugenda (ibumoso). Kim Yeong-hoon ahobera ababyeyi be (iburyo)

Jeong Yeo-gyeom agiye gutangira imirimo