20 NZERI 2019
KOREYA Y’EPFO
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Séoul, muri Koreya y’Epfo
Itariki: 13-15 Nzeri 2019
Aho ryabereye: KINTEX (Korea International Exhibition Center) i Séoul
Indimi: Icyongereza, Igikoreya, Igishinwa, Ikinyandoneziya, Ikirusiya n’Ikiviyetinamu
Abateranye: 60.082
Ababatijwe: 478
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 6.076
Ibiro by’ishami byatumiwe: Burezili, Finilande, Indoneziya, Kazakisitani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Maleziya, Sikandinaviya, Tchèque-Silovakiya, u Bufaransa, u Bugiriki na Viyetinamu
Inkuru y’ibyabaye: Choi Ji-woong, umuyobozi w’isosiyete yagaburiraga abashyitsi baje mu ikoraniro yaravuze ati: “Hari umukozi wacu wavuze ko yiboneye ko Abahamya ba Yehova ari abantu beza. Nange natangajwe no kubona Abahamya ba Yehova bo muri Koreya no mu bindi bihugu bagaragarizanya urukundo kandi ari ubwa mbere babonanye. Wagira ngo ni inshuti magara zihuye zitaherukanaga! Nagiye mu biterane by’amadini menshi, ariko iki giterane cy’Abahamya ba Yehova cyo kirihariye.”
Ahn Seon-ju, ukora mu kigo gitembereza ba mukerarugendo yaravuze ati: “Maze kubona uko Abahamya ba Yehova bameze n’ukuntu bahora baseka, numvise abashoferi bose tugomba kubigana. Nabanje kwibaza impamvu ibibatera, ariko maze gukorana na bo, namenye ko ari ukubera ko bakundana urukundo ruzira uburyarya kandi bagakurikiza ibyo biga. Natangajwe no kumenya ko burya badahembwa. Nahise mpindura uko nababonaga. Bishobotse, nakwishimira kongera gukorana na bo.”
Hari umuyobozi w’igitangazamakuru witwa Kim Gyo-Shik, wavuze ati: “Ibi birori by’Abahamya ba Yehova byantangaje cyane. Nubwo ndi Umugatolika, iki giterane cyanyeretse uko Abakristo b’ukuri bagomba kuba bameze. Ge n’abo dukorana, twiboneye ukuntu Abahamya ba Yehova bakorana n’abandi neza kandi bakagira gahunda. Bubaha abandi ku buryo basaba uburenganzira bwo gukoresha utuntu duto two muri iyi nzu! Nubwo ntari Umuhamya, mbakuriye ingofero.”
Abavandimwe na bashiki bacu bakirana urugwiro abashyitsi baje mu ikoraniro ku kibuga k’indege
Abashyitsi n’Abahamya bo muri icyo gihugu babwiriza mu ruhame
Bashiki bacu baha ikaze abashyitsi baje mu ikoraniro
Mushiki wacu w’umushyitsi afotora mugenzi we wo muri icyo gihugu afashe umwana
Abateranye bakurikiye ikoraniro ku wa Gatandatu
Umuvandimwe asemurira undi ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona akoresheje amarenga yabigenewe
Bashiki bacu bateze amatwi bitonze kandi bandika ibivugirwa mu ikoraniro
Umuvandimwe Stephen Lett atanga disikuru isoza ku wa Gatandatu
Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza pisine esheshatu zakoreshejwe mu mubatizo wabaye ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita
Abari mu murimo w’igihe cyose wihariye bapepera abateranye muri disikuru isoza ku Cyumweru
Abateranye harimo n’abambaye imyenda gakondo bifotoza
Ku biro by’ishami byo muri Koreya, abashyitsi berekwa amafoto menshi y’abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kuba indahemuka ntibivange muri poritiki
Abashyitsi bifotozanya na bashiki bacu bo muri icyo gihugu, igihe barimo batembera
Bashiki bacu bo muri Koreya babyina imbyino gakondo