7 KANAMA 2023
KOREYA Y’EPFO
Imirimo yo kuvugurura Beteli yo muri Koreya yararangiye
Gukora ku mushinga wo kuvugurura wamaze umwaka wose byatoje abavolonteri kuzifatanya mu yindi mishinga ikorerwa mu bindi bihugu
Ku itariki 30 Mata 2023, ni bwo imirimo yo kuvugurura inyubako zari zimaze imyaka 30 z’ibiro by’ishami bya Koreya yarangiye. Bavuguruye icyumba cyo kuriramo n’inzu y’amacumbi agizwe n’ibyumba 62 abagize umuryango wa Beteli babamo. Intego yo kuvugurura izo nyubako yari iyo gutuma izo nzu zikoresha amashanyarazi make, kongera umutekano no gutuma abagize umuryango wa Beteli bishimira kuhaba. Mu bavolonteri 170 bafashije muri uwo mushinga, 71 muri bo ntibari barigeze bakora mu mishinga y’ubwubatsi y’umuryango wacu. Uwo mushinga urangiye, abavolonteri barenga 40 bari barahawe imyitozo, boherejwe gufasha mu mishinga y’ubwubatsi mu bindi bihugu.
Mushiki wacu Kim Ha-yeon yaravuze ati: “Nishimira kuba narahawe imyitozo kugira ngo nifatanye mu mushinga wo kuvugurura inyubako z’ibiro by’ishami bya Koreya. Nshimishwa nuko ibyo nize, bizamfasha gukora ibintu byinshi mu mushinga w’ubwubatsi wo muri Indoneziya.”
Umuvandimwe Lee Myong-Hoon, na we wakoze mu mushinga wo kuvugurura ibiro by’ishami bya Koreya yagize ati: “Muri uyu mushinga nahigiye ibintu bitandukanye. Akazi nakoraga kari kagoye ariko amabwiriza yo kwirinda impanuka twahawe n’umuryango wacu hamwe n’amahugurwa byatumye kanyorohera.” Ubu umuvandimwe Lee afasha mu mishinga y’ubwubatsi muri Filipine.
Twishimiye ko imirimo yo kuvugurura ibiro by’ishami byo muri Koreya yarangiye. Iyo dutekereje ku buryo abavolonteri bose, harimo n’abarimo gufasha mu yindi mishinga y’ubwubatsi bakoranye umwete, tubashimira ‘umurimo wabo urangwa no kwizera n’imirimo bakoranye umwete babitewe n’urukundo.’—1 Abatesalonike 1:3.