Soma ibirimo

28 KANAMA 2020
KOREYA Y’EPFO

Imvura ikaze yangije byinshi muri Koreya y’Epfo

Imvura ikaze yangije byinshi muri Koreya y’Epfo

Aho byabereye

Koreya y’Epfo

Ikiza

  • Ni ubwa mbere muri Koreya haguye imvura idasanzwe ikangiza byinshi

  • Iyo mvura yamaze igihe kirekire igwa yateje imyuzure n’inkangu

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ababwiriza 16 babaye bakuwe mu byabo

Ibyangiritse

  • Amazu 30 yarasenyutse

  • Amazu y’Ubwami 19 yarasenyutse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Komite y’ibiro by’ishami byo muri Koreya byashyizeho komite eshatu zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi

  • Izo komite n’abagenzuzi basura amatorero yo mu gace kabayemo ibiza, bari gukorana n’abasaza bo muri ako gace kugira ngo bafashe abavandimwe

  • Harimo gukorwa imirimo yo gusukura no gusana amazu y’abantu ku giti cyabo n’Amazu y’Ubwami yasenyutse

Inkuru y’ibyabaye

  • Umuhamya witwa Min-seong Lee n’umugore bo mu gace kibasiwe cyane ko mu mugi wa Gurye bavuye mu nzu yabo basiga ibyo bari batunze byose. Inzu ya bo yose yarengewe n’amazi. Igihe imirimo y’ubutabazi yatangiraga abavandimwe bo muri za komite z’ubutabazi basukuye inzu yabo kandi babaha ibikoresho by’ibanze bari bakeneye. Abavandimwe bo muri izo komite bakoresheje Bibiliya bahumuriza abagezweho n’ibiza. Mushiki wacu Lee yagize icyo avuga ku bufasha yahawe we n’umugabo we agira ati: “Nashimishijwe n’uburyo abavandimwe badufashije. Badukoreye ibintu byiza cyane. Bakoraga nk’abari kwikorera. Nubwo natakaje ibintu byinshi, mu by’ukuri ibyo nabonye n’ibyo byinshi.”

Dushimira Yehova “Imana nyir’ihumure ryose,” ko akomeje kwita ku bavandimwe na bashiki bacu bo muri Koreya muri ibi bihe bitoroshye.—2 Abakorinto 1:3, 4.