Soma ibirimo

17 MUTARAMA 2020
KOREYA Y’EPFO

Leta ya Koreya y’Epfo yahaye imbabazi abantu bayoborwa n’umutimanama

Leta ya Koreya y’Epfo yahaye imbabazi abantu bayoborwa n’umutimanama

Ku itariki ya 31 Ukuboza 2019, ni bwo leta ya Koreya y’Epfo yatangaje ko abantu bayoborwa n’umutimanama bagera ku 1.879, bari baherutse gufungurwa bahabwa imbabazi zihariye. Nubwo bizakomeza kugaragara ko abo bavandimwe bigeze gufungwa, leta yabakuriyeho imiziro yose. Ibyo bije nyuma y’imyanzuro yafashwe n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga n’Urukiko rw’Ikirenga, yafashwe mu mwaka wa 2018, ivuga ko kwanga kujya mu gisirikare ubitewe n’umutimanama ari uburenganzira aho kuba icyaha.

Muri Koreya y’Epfo, iyo umuntu arangije igifungo amara imyaka itanu, hari ibintu runaka aba atemerewe gukora. Kubera ko abayoborwa n’umutimanamana na bo bagaragara nk’abigeze guhamwa n’ibyaha, hari ibintu baba batemerewe gukora mu gihugu. Urugero, abavandimwe bacu hari ibizamini runaka batemererwaga gukora, byabahesha diporome zemewe na leta cyangwa bakaba batemerewe gukora akazi runaka.

Umuvandimwe Hong Dae-il, ukora mu biro bishinzwe gutanga amakuru, bikorera ku biro by’Abahamya byo muri Koreya y’Epfo, yaravuze ati: “Turashimira leta kuba yaradukomoreye. Iyi ni indi ntambwe itewe mu rugendo turimo, rwo kugaragaza ko abafunzwe bazira kuyoborwa n’umutimanama, badakwiriye gufatwa nk’abagizi ba nabi.”

Mu gihe dutegereje ko leta ya Koreya y’Epfo izafata indi myanzuro myiza mu kurenganura abo bantu, dukomeje gusingiza Yehova, we Mucamanza mukuru.—Ibyahishuwe 4:11.