Soma ibirimo

Urukiko rw’Ikirenga rwarenganuye abavandimwe bari abasirikare mbere y’uko baba Abahamya ba Yehova, bakaba barahoraga bahanwa: Nam Eon-woo (ibumoso), Lee Jeong-Hyeon (hagati) na Nam Tae-hee (iburyo)

3 WERURWE 2021
KOREYA Y’EPFO

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya y’Epfo rwatangaje ko Umukristo wanze kujya mu myitozo ya gisirikare nta cyaha aba afite

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya y’Epfo rwatangaje ko Umukristo wanze kujya mu myitozo ya gisirikare nta cyaha aba afite

Ku itariki ya 28 Mutarama 2021, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya y’Epfo rwatangaje ko umuntu wanze kujya mu myitozo ya gisirikare bitewe n’imyizerere ye, nta cyaha aba afite. Ubu noneho abavandimwe bacu babaye abasirikare mbere y’uko baba Abahamya ba Yehova, ntibazongera guhanirwa ko banze gukomeza kujya mu myitozo ya gisirikare.

Abagabo bose bo muri Koreya y’Epfo bigeze kuba abasirikare, buri nyuma y’imyaka umunani baba bagomba kujya mu myitozo igenewe ingabo zavuye ku rugerero. Ibyo bivuga ko abavandimwe bacu babaye abasirikare bahoraga basabwa kujya mu myitozo ya gisirikare kandi babyanga bagahanwa. Hari umuvandimwe wabaze inshuro yitabye porisi, umushinjacyaha, aburana, ajurira, zose hamwe asanga zigera kuri 60 mu mwaka umwe.

Mu mwaka wa 2018, inkiko ebyiri zisumbuye zo muri Koreya ya Ruguru, Urukiko Rurinda Ubusugire bw’Itegeko Nshinga n’Urukiko rw’Ikirenga, zemeje ko kutajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama atari icyaha, kandi ibyo byatumye Abakristo bashyirirwaho imirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare. Icyakora ntizari zavuze ku myitozo y’ingabo zavuye ku rugerero, kandi leta yarahanaga umuntu wese wanze kuyijyamo bitewe n’imyizerere ye.

Vuba aha Urukiko rw’Ikirenga ruherutse kuvuga ko abantu bemerewe kutajya mu myitozo y’ingabo zavuye ku rugerero, bitewe n’umutimanama wabo. Ubu noneho abavandimwe bahoraga mu nkiko bashobora gusaba gukora imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, aho gucibwa amande cyangwa gufungwa. Umuvandimwe Nam Tae-hee, umwe mu baregwaga muri uru rubanza yaravuze ati: “Nyuma y’imanza nyinshi cyane nagiyemo muri iyi myaka umunani ishize, uburenganzira bwange burubahirijwe. Numva ari nk’aho ntuye umutwaro uremereye nari nikoreye.”

Dushimira Yehova kandi twishimanye n’abavandimwe bacu bo muri Koreya n’abagize imiryango yabo, biyemeje ‘kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana, bakihanganira ibintu bibabaje kandi bakemera kubabara barengana.’—1 Petero 2:19.