27 UGUSHYINGO 2012
KOREYA Y’EPFO
Abahamya ba Yehova bijihije isabukuru y’imyaka 100 bamaze muri Koreya
UKWEZI k’Ugushyingo 2012, ni ukwezi kwihariye ku Bahamya ba Yehova barenga 100.000 bo muri Koreya, kuko ari bwo bijihije isabukuru y’imyaka 100 bamaze muri icyo gihugu. Mu kwizihiza iyo sabukuru, Abahamya bashyizeho gahunda yihariye mu gihugu cyose, yo guha abantu inyandiko ijyanye n’iyo sabukuru. Iyo nyandiko y’amapaji ane kandi y’amabara, ibonekamo inkuru ngufi y’amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri Koreya y’Epfo, hamwe n’ibikorwa byabo muri icyo gihugu.
Mu wa 1912, ni bwo Abahamya ba Yehova batangije umurimo wo kwigisha Bibiliya muri Koreya. Kugeza ubu, Abahamya bacapye Bibiliya zigera hafi ku 700.000 mu rurimi rw’igikoreya, kandi buri cyumweru bigisha Bibiliya ku buntu abantu barenga 70.000. Mu matorero yabo arenga 1.300 muri icyo gihugu, Abahamya bagira amateraniro ya buri cyumweru yo kwigisha Bibiliya, kandi abantu bose bemerewe kuyajyamo. Nanone kandi bafite uburambe mu gutegura amakoraniro ngarukamwaka yagiye abera muri Koreya; irya mbere ryabaye mu wa 1954. Ayo makoraniro yose aba mu rurimi rw’igikoreya, no mu rurimi rw’amarenga rw’igikoreya rwatangiye gukoreshwa muri ayo makoraniro mu wa 1997. Mu wa 2009, Abahamya ba Yehova bakiriye ikoraniro mpuzamahanga mu mugi wa Seoul, ryitabirwa n’abantu barenga 58.000 harimo n’abandi barenga 6.500 baturutse mu bihugu 11. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri i Seoul byashinzwe mu wa 1953.
Dae-il Hong, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Koreya, yaravuze ati “iyi sabukuru itwibutsa imyaka 100 tumaze dukorera abaturanyi bacu. Twemera ko gukurikiza amahame ya Bibiliya bituma imiryango ikomera, abagize imiryango bakagira ibyishimo kandi bigatuma abaturanyi babana neza. Dutegerezanyije amatsiko gukomeza gukorera abaturanyi bacu no mu yindi myaka myinshi iri imbere.”
Ushinzwe amakuru: J. R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000
Repubulika ya Koreya: Dae-il Hong, tel. +82 10 3951 0835