Soma ibirimo

7 GICURASI 2018
KOREYA Y’EPFO

Abahamya ba Yehova batanze ibitabo mu mikino ya Olempiki yo mu mwaka wa 2018

Abahamya ba Yehova batanze ibitabo mu mikino ya Olempiki yo mu mwaka wa 2018

Mu mikino ya Olempiki yabereye i Pyeongchang kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2018, n’imikino ya olempiki y’abamugaye yahabereye kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 18 Werurwe 2018, Abahamya ba Yehova bo muri Koreya bifatanyije muri gahunda yihariye yo guha abantu bari baturutse imihanda yose ibitabo bishingiye kuri Bibiliya, kandi babibahera ubuntu.

Abavandimwe na bashiki bacu basaga 7100 bo muri Koreya bifatanyije muri iyo gahunda. Abenshi muri bo baturutse mu migi ya Busan, Gwangju, Incheon, Séoul na Suwon; Hari n’abaturutse ku kirwa cya Jeju giherereye ku birometero 483 mu magepfo ya Pyeongchang.

Abavandimwe bacu bashyize utugare tw’ibitabo 152 ahantu 48, hakubiyemo n’ahabereye imikino ya Olempiki mu mugi wa Gangneung na Pyeongchang. Nanone bemerewe gushyira utugare tw’ibitabo byabo ku muryango abakina imikino ya Olempiki binjiriraho bajya aho amacumbi yabo ari.

Utugare tubiri tw’ibitabo duteretse aho abantu binjiriraga bajya ahabereye imikino ya Olempiki mu mugi wa Gangneung.

Nanone, abayobozi bemereye abavandimwe bacu gushyira utugare tw’ibitabo aho abantu bahagarara bavuye muri gari ya moshi, ituruka mu migi ya Incheon na Séoul yerekeza i Pyeongchang. Ku munsi wa mbere w’imikino ya Olempiki, abantu basaga 28.000 banyuze aho hantu.

Abavandimwe bacu batanze ibitabo, udutabo, amagazeti n’inkuru z’Ubwami biri mu ndimi 20, hakubiyemo igishinwa, icyongereza, igikazaki, igikoreya n’ikirusiya. Ikindi kandi, abavandimwe na bashiki bacu bazi Ururimi rw’Amarenga rukoreshwa muri Koreya berekanaga videwo zo mu rurimi rw’amarenga zigenewe abafite ubumuga bwo kutumva, bari bitabiriye imikino ya olempiki y’abamugaye. Batanze ibitabo bisaga 71.200.

Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bakoresha utugare tw’ibitabo dusaga 300.000 mu bihugu birenga 35. Ibyo bituma bashobora kubwiriza abantu aho baba bari hose kandi bagasohoza umurimo wabo mu buryo bwuzuye.—2 Timoteyo 4:5.