Soma ibirimo

KOREYA Y’EPFO

Icyo twavuga kuri Koreya y’Epfo

Icyo twavuga kuri Koreya y’Epfo

Abahamya ba Yehova bamaze muri Koreya imyaka isaga 100 kandi basenga mu mahoro. Ikibazo kimwe cyonyine Abahamya bo muri Koreya y’Epfo bahanganye na cyo ni uko leta y’icyo gihugu ikomeje guhamya ibyaha abanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.

Koreya y’Epfo ntiyemera uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare kandi nta tegeko yashyizeho rigena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Ibyo bituma abasore b’Abahamya ba Yehova banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo bafungwa amezi 18. Buri kwezi Abahamya bari hagati ya 40 na 50 barafungwa. N’iyo bafunguwe bakomeza guhangana n’inkurikizi zo kuba barafunzwe kandi bakabonwa ko banze kujya mu gisirikare. Umuhamya ashobora kutabona akazi mu buryo bworoshye agahangana n’ibindi bibazo bitandukanye.

Nanone abantu barangije iyo mirimo ya gisirikare ariko nyuma yaho bakaza kumenya inyigisho za Bibiliya zivuga ko tugomba gukunda bagenzi bacu kandi ko tutagomba kwifatanya mu ntambara, na bo bahura n’ibibazo. Kubera ko bakiri ku ilisiti y’abasirikare basimbura, iyo banze gukomeza igisirikare bakomeza gushinjwa ibyaha kandi bagacibwa amande.

Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe imyanzuro 500 ivuga ko Koreya y’Epfo itubahirije uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare kandi ko “kubafunga binyuranyije n’amategeko.” Nanone, iyo komite yategetse Koreya y’Epfo “kutazongera kubuza abantu uburenganzira bwabo.” Icyo kibazo nigikemuka, Koreya y’Epfo izaba yubahirije uburenganzira bw’amadini n’uburenganzira abantu bafite bwo kumvira umutimanama wabo.