Soma ibirimo

Lee Gyo-won ni Umuhamya wa Yehova wakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice, akaba afungiwe mu kigo cya Daegu azira ko yanze kujya mu gisirikare. We n’abandi Bahamya bagera ku 100 bafunganywe bategereje umwanzuro uzafatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ku itariki ya 30 Kanama urebana n’ikibazo cy’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare.

24 KANAMA 2018
KOREYA Y’EPFO

Ikizere ni cyose mu gihe bategereje umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga

Ikizere ni cyose mu gihe bategereje umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga

SEOUL, muri Koreya y’Epfo—Muri Mutarama 2017, Umuhamya wa Yehova witwa Lee Gyo-won wari ufite imyaka 21 icyo gihe, yagejejwe imbere y’umucamanza wo muri Koreya y’Epfo. Yari yateguye ibyo azavuga kandi yumvaga abacamanza bari bwumve impamvu zituma atajya mu gisirikare. Lee yashakaga kwemeza umucamanza ko kwanga kujya mu gisirikare atari ukwigomeka, ahubwo ko ari uko umutimanama we utamwemerera ko agirira abandi nabi.

Igihe Lee yajyaga kuburanishwa, nta kizere yari afite, kubera ko hari Abahamya bagenzi be bagera kuri 392 bari bafunzwe kubera ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Uteranyije imyaka abo Bahamya bose bakatiwe usanga ari 588. Guhera mu mwaka wa 1950, Abahamya basaga 19.340 bafunzwe imyaka igera ku 36.800 uyiteranyirije hamwe, kubera ko leta ya Koreya ibona ko kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’imyizerere yawe atari impamvu ifatika.

Icyakora, guhera mu mwaka wa 2004, hari abacamanza babonaga ko gufunga umuntu umutimanama we utemerera kujya mu gisirikare bidakwiriye. Ibyo byatumye barenganura Abahamya bagera kuri 90. Umucamanza umwe wo mu Rukiko rw’Ubujurire rwo mu mugi wa Busan witwa Choi Jong-du yaje gusanga ko iyo umuntu afashe umwanzuro wo kutajya mu gisirikare, “aba abitewe n’umutimanama we watojwe n’imyizerere y’idini rye.”

Muri Kamena 2018, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga rwo muri Koreya y’Epfo rwategetse ko itegeko rigenga imirimo ya gisirikare rivugururwa kugira ngo ryongerwemo ingingo igena imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. * Icyakora uwo mwanzuro nta cyo wari kumarira Lee. Yagize ati: “Nubwo nagerageje gukoresha uburyo bwose kugira ngo ndenganurwe, byarangiye n’ubundi mfungiwe muri gereza ya Daegu.” Lee agomba kumara umwaka n’igice afunze.

Lee ni umwe mu Bahamya ba Yehova bo muri Koreya bafunzwe bazira ko banze kujya mu gisirikare. Ibyo byatangiye igihe Koreya yakoronizwaga n’u Buyapani. Igihe Abahamya babiri bo mu Buyapani bafungwaga mu mwaka wa 1939 bazira ko banze kujya mu gisirikare, abayobozi b’Abayapani bafashe abandi Bahamya bo mu Buyapani, muri Tayiwani no muri Koreya (icyo gihe yitwaga Chosun). Hari Abahamya 38 bafungiwe muri Koreya kubera ko banze gusingiza umwami w’u Buyapani no gushyigikira intambara. Muri abo Bahamya bari bafunzwe, batanu barapfuye bazize ko bari babayeho nabi muri gereza. Abenshi bafunguwe mu mwaka wa 1945, igihe u Buyapani bwatsindwaga mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.

Bamwe mu Bahamya ba Yehova 19.340 bafunzwe bazira ko umutimanama utabemerera kujya mu gisirikare

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka irenga ijana banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Bakurikiza ibivugwa muri Bibiliya kandi bagakurikiza urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Iyo ni yo mpamvu batajya mu gisirikare kubera ko bizera ko badafite uburenganzira bwo kwica umuntu. Nanone Abahamya birinda kwivanga muri poritiki kubera ko bashyigikiye Ubwami bw’Imana cyangwa ubutegetsi bwayo.

Mu gihe k’Intambara ya Mbere y’Isi Yose ni bwo bwa mbere Abahamya (icyo gihe bitwaga Abigishwa ba Bibiliya) banze kwifatanya mu ntambara bitewe n’imyizerere yabo bigatuma bafungwa. Mu Bwongereza, Abahamya bagera kuri 400 banze kujya mu gisirikare nubwo bari babisabwe na leta. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, Abahamya bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagera ku 4.440 ni bo bantu benshi bafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemereraga kujya ku rugamba.

Hari ingero nyinshi zigaragaza ukuntu kuva kera Abahamya ba Yehova biyemeje kutivanga muri poritiki. Urugero rubigaragaza neza ni ibyabaye ku Bahamya ba Yehova bo mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu bw’Abanazi. Abanazi bishe Abahamya bagera ku 400, kandi abenshi muri bo baziraga ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Abandi Bahamya basaga 1000 bazize ko bari bafungiwe ahantu habi, bafashwe nabi abandi bazira ko bakorewe iyicarubozo igihe bari mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa cyangwa muri gereza, ariko bakomeye ku myizerere yabo. Umuhanga mu by’amateka witwa Robert Gerwarth yaravuze ati: “Abahamya ni bo bantu bonyine batotejwe mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi bazira imyizerere yabo ishingiye ku idini.”

Abahamya bo muri Koreya ni bo Bahamya bamaze igihe kinini bafungwa kurusha abandi Bahamya bo mu bindi bihugu bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Lee yapfushije se mu mpanuka y’imodoka igihe yari afite imyaka 8 gusa. Nyina ni we wamwigishije Bibiliya n’akamaro ko kuyoborwa n’umutimanama we. Yagize ati: “Igihe nasobanukirwaga impamvu Yehova yaturemye, numvishe ndushijeho kumukunda. Kuva icyo gihe, ni bwo niyemeje gukorera Yehova ubuzima bwange bwose.”

Lee amaze kubona ko ashobora kuzamara igihe kinini muri gereza, yahisemo kwiga iby’ubwubatsi. Yateganyaga ko nafungurwa azajya yikorera, kubera ko icyasha yari guterwa n’uko yafunzwe cyari gutuma atabona akazi hanze.

Lee avuga uko yiyumvaga igihe yajyanwaga mu rukiko agira ati: “Nifuzaga cyane kugaragaza ko ndengana, kubera ko numvaga umwanzuro nafashe narawutewe n’ibyo nizera n’umutimanama wange.” Yatekereje ku rugero rw’intumwa zo mu kinyejana cya mbere urugero nka Sitefano na Pawulo, bavuganiye ukwizera kwabo bashize amanga igihe bajyanwaga mu rukiko. Lee yagize ati: “Ntekereza ko igihe nari mu rukiko, navuganye ubushizi bw’amanga kurusha igihe nitozaga ibyo ndi buvuge.”

Ku itariki ya 30 Kanama 2018, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya y’Epfo ruzafata umwanzuro urebana n’uko hashyirwaho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, ku bantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Umwanzuro uzafatwa n’urwo rukiko uzagira ingaruka ku manza 900 zitaracibwa ziri mu zindi nkiko. Nanone, hari Abahamya bagera ku 117 hakubiyemo na Lee bafunzwe bazira ko umutimanama utabemerera kujya mu gisirikare, bategereje igisubizo kuko basabye ko bahabwa imbabazi zihariye na Perezida wa Koreya. Nubwo ku itariki ya 30 Kanama Lee ashobora kuba agifungiwe mu kigo cya Daegu, azakurikirana umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga ruzafata.

Lee akomeje kurangwa n’ikizere nubwo urukiko rwamuhamije icyaha kandi rukanga ubujurire bwe. Yaravuze ati: “Niringiye ko ndi mu bantu ba nyuma bafunzwe bazira kutajya mu gisirikare. Mfunzwe nzira ko nkunda abandi kandi ikiruta byose nkaba nkunda Imana n’amahame yayo.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: Paul S. Gillies, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Koreya y’Epfo: Hong Dae-il, +82-31-690-0055