Soma ibirimo

7 WERURWE 2017
KOREYA Y’EPFO

Akarengane Dong-hyuk Shin yakorewe na Koreya y’Epfo

Akarengane Dong-hyuk Shin yakorewe na Koreya y’Epfo

Leta ya Koreya y’Epfo ikomeje gufunga abantu babarirwa mu magana banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Uretse n’ibyo iyo leta ihana abantu bari basanzwe ku rutonde rw’ingabo zitabazwa byabaye ngombwa, ariko ubu bakaba basigaye bayoborwa n’umutimanama wabo.

Dong-hyuk Shin akiri muto yari azi ko azagera igihe agahamagarwa mu gisirikare cya leta ya Koreya y’Epfo. Igihe bamuhamagaraga, yaritabye akora imirimo ye ya gisirikare, asezererwa mu mwaka wa 2005. Icyo gihe bamushyize ku rutonde rw’ingabo zitabazwa byabaye ngombwa kandi bamubwira ko azajya ahamagarwa kugira ngo akore imyitozo ya gisirikare mu myaka umunani yari gukurikiraho.

Nyuma y’igihe gito asezerewe mu gisirikare, Shin yatangiye kwiga Bibiliya. Ubutumwa bw’amahoro buboneka muri Bibiliya bwatumye umutimanama we umubuza kongera kugukora imirimo ya gisirikare. Ubwo rero igihe yahamagarwaga ngo age gukora imyitozo ya gisirikare muri Werurwe 2006, yabwiye abayobozi b’ingabo ko adashobora kujyayo kuko umutimanama we utabimwemerera.

Nta burenganzira abayoborwa n’umutimanama bafite

Koreya y’Epfo nta burenganzira iha abantu banga kujya mu gisirikare babitewe n’umutimanama wabo. Icyo gihugu gikomeje guhamagaza Abahamya ba Yehova basaga 40 ngo baze mu myitozo igenewe ingabo zitabazwa byabaye ngombwa, kandi baravuze ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

Igisirikare k’icyo gihugu cyanze impamvu Shin atanga zo kutajya mu myitozo ya gisirikare igenewe izo ngabo, kandi mu mwaka wa 2006 yatumijwe inshuro 30 zose. Shin yamaze indi myaka irindwi yose ahamagarwa ngo age mu myitozo. Kuva muri Werurwe 2006 kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2013, yahamagajwe inshuro 118. * Kubera ko Shin yagiye yanga kwitaba, yahamijwe ibyaha inshuro 49, agezwa imbere y’urukiko inshuro 69, kandi rumufatira imyanzuro inshuro 35.

“Nta kundi yari kubigenza”

Inkiko ntizigeze zishidikanya ku mpamvu Shin atanga avuga ko ayoborwa n’umutimanama we. Mu mwanzuro w’Urukiko rw’Akarere rwa Ulan wo ku itariki ya 7 Ukwakira 2014, rwaravuze ruti: “Biragaragara neza ko kuva [Dong-hyuk Shin] yaba Umuhamya wa Yehova, nta kundi yari kubigenza uretse kurenga ku itegeko, kuko umutimanama we n’imyizerere ye bitamwemereraga gukora imirimo ya gisirikare.”

Nubwo urwo rukiko rwagaragaje ko rwiyumvisha imimerere ibabaje Shin yari arimo, inkiko zo muri Koreya y’Epfo zitegetswe kubahiriza itegeko rya leta risaba abantu kujya mu gisirikare. Shin yaciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 11, kandi akatirwa igifungo cy’amezi nibura 6 inshuro esheshatu; rimwe na rimwe icyo gifungo cyarasubikwaga. Igihe kimwe urukiko rwamutegetse gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro mu gihe k’iminsi 8 n’amasaha 8.

Shin yagize ati: “Byarambabazaga cyane kandi bikampangayikisha. Numvaga icyo kigeragezo kitazagira iherezo. Guhora nitaba inkiko na byo byahangayikishaga abagize umuryango wange. Mama wange yababazwaga cyane n’ibyo bibazo nahuye na byo muri iyo myaka ikenda, ku buryo byagize ingaruka ku buzima bwe. Gutekereza ko yababaraga kubera ibyambagaho byanshenguraga umutima. Nahatakarije amafaranga menshi. Imanza nahoragamo n’ibihano nafatirwaga, byatumye mpindura akazi inshuro zirindwi zose, kuko inshuro nyinshi nasibaga akazi nagiye kwitaba inkiko.”

Birengagije amasezerano mpuzamahanga

Shin yajuririye inkiko zo muri Koreya y’Epfo, ariko ntiyarenganurwa; inshuro enye zose Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi ubujurire bwe. Amaze kubona ko inkiko zo muri icyo gihugu zimurenganyije, ni bwo yahisemo gushyikiriza ikirego ke Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Kita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, muri Kamena 2016. Yavuze ko kuba icyo gihugu cyaramutumagaho kenshi ngo aze mu myitozo ya gisirikare, kikamukurikirana mu nkiko kandi kikamuhamya ibyaha, bigaragaza ko cyarenze ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki cyashyizeho umukono. Mu kirego yatanze, yibanze kuri ibi bintu bitatu:

  • Gukomeza guhamya ibyaha abantu bayoborwa n’umutimanama no kubakatira, bifatwa nko kuvutsa abantu uburenganzira bahabwa n’amategeko mpuzamahanga bwo gucirwa imanza zihuje n’ubutabera.

  • Guhamagaza umuntu kenshi ngo age mu myitozo ya gisirikare kandi agakurikiranwa mu nkiko, bigaragaza neza ko intego y’ubutegetsi ari iyo kumuhatira gukora imirimo ya gisirikare. Kuba Shin yarakomeje gusiragizwa mu nkiko kandi zigatesha agaciro uburenganzira bwe bwo kuyoborwa n’umutimanama we biramusuzuguza.

  • Imyizerere ya Shin yo mu rwego rw’idini ni yo ituma yanga kujya mu gisirikare, ubwo rero yifuza ko uburenganzira bwe bwo kuyoborwa n’umutimanama no gukurikiza idini rye byubahirizwa.

Hari ikizere

Shin yizeye ko cyo kirego ke kizumvwa kubera ko komite yagishyikirije yagiye ifata imyanzuro isaba Koreya y’Epfo kubahiriza uburenganzira bw’abantu banga kujya mu gisirikare babitewe n’umutimanama wabo. * Ategerezanyije amatsiko umwanzuro uzafatwa kuri iki kibazo kihariye kireba ingabo zitabazwa byabaye ngombwa. Shin yagize ati: “Nterwa ishema no gushyigikira amahame yo mu rwego rw’idini no kuyoborwa n’umutimanama wange, ariko sinemera ibyo nagiye nkorerwa. Ntekereza ko guverinoma ya Koreya y’Epfo izemera ko umuntu afite uburenganzira bwo kwanga gukora umurimo igihugu kimutegetse unyuranyije n’umutimanama we.” Abahamya ba Yehova bo muri Koreya y’Epfo n’abo hirya no hino ku isi, na bo ni uko babyumva.

^ par. 7 Dong-hyuk Shin yahamagajwe inshuro 30 mu mwaka wa 2006, inshuro 35 mu kwaka wa 2007, inshuro 15 mu mwaka wa 2008, inshuro 9 mu mwaka wa 2009, inshuro 17 mu mwaka wa 2010 n’inshuro 12 mu mwaka wa 2011. Mu mwaka wa 2012 n’uwa 2013 ntiyongeye gutumizwa.

^ par. 18 Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Kita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, kafashe imyanzuro itanu igaragaza ko Koreya y’Epfo yarenze ku Ngingo ya 18, ivuga ko umuntu afite “uburanganzira bwo kuvuga icyo atekereza no kujya mu idini ashaka.” Mu rubanza Yeo-bum Yoon na Myung-jin Choi baburanye na Repubulika ya Koreya, Itangazo No. 1321-1322/2004, U.N. Doc. CCPR/C/88/D/1321-1322/2004 (3 Ugushyingo 2006); Eu-min Jung et al. Aburana na Repubulika ya Koreya, Itangazo No. 1593-1603/2007, U.N. Doc. CCPR/C/98/D/1593-1603/2007 (March 23, 2010); Min-kyu Jeong et al. yaburanye na Repubulika ya Koreya, Itangazo No. 1642-1741/2007, U.N. Doc. CCPR/C/101/D/1642-1741/2007 (24 Werurwe 2011); Jong-nam Kim et al. yaburanye na Repubulika ya Koreya, Itangazo No. 1786/2008, U.N. Doc. CCPR/C/106/D/1786/2008 (25 Ukwakira 2012); n’urubanza rwa Young-kwan Kim et al. aburana na Repubulika ya Koreya, Itangazo No. 2179/2012, U.N. Doc. CCPR/C/112/D/2179/2012 (15 Ukwakira 2014).