19 Gashyantare 2015
KOREYA Y’EPFO
Koreya y’Epfo ikomeje gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko abantu bayoborwa n’umutimanama
Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yamaganye leta ya Koreya y’Epfo kubera ko ifunga mu buryo butemewe n’amategeko abo umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare, kandi ikabavutsa uburenganzira bafite bwo gukora ibihuje n’umutimanama wabo. Ni ku ncuro ya gatanu iyo komite inenga icyo gihugu, ariko noneho ni ku ncuro ya mbere iyo komite igaragaje ko gufunga abo bantu “binyuranyije n’amategeko.” a
Mu myanzuro ine yari yarabanje irebana n’abantu 501 umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare, iyo komite yagaragaje ko Koreya y’Epfo yarengereye uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, gukurikiza umutimanama we ndetse no guhitamo idini ashaka, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 18 yo mu Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki. Umwanzuro wafashwe ku itariki ya 15 Ukwakira 2014, ugatangazwa ku itariki ya 14 Mutarama 2015, ureba Abahamya ba Yehova 50 bakiri bato, b wagize icyo wongeraho. Iyo komite yavuze ko igihe guverinoma y’icyo gihugu yafungaga abo bantu ikababuza gukora ibintu bafitiye uburenganzira, yari irenze ku ngingo ya 9 y’Amasezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki. Iyo ngingo ibuzanya gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi igateganya ko mu gihe byabaye, bagomba guhabwa indishyi. Iyo komite yavuze ko ibyo izo mfungwa zikorerwa, bigaragaramo n’ibindi n’ibikorwa bidakwiriye n’akarengane. Iyo komite yanzuye igira iti “gufunga umuntu umuziza gukurikiza idini rye no kuyoborwa n’umutimanama we, nk’uko bivugwa mu ngingo ya 18, yo muri ayo masezerano,” binyuranyije n’amategeko.
Koreya y’Epfo yategetswe gukemura icyo kibazo
Mu mwanzuro iyo komite yafashe, yasabye guverinoma ya Koreya y’Epfo guhanagura ibyaha ku Bahamya ba Yehova 50 kandi ikabaha impozamarira. Nanone kandi yavuze ko guverinoma y’icyo gihugu “igomba gushyiraho amategeko arengera abantu bayoborwa n’umutimanama.” Mu gihe kingana n’amezi atandatu Koreya y’Epfo ifite yo kubahiriza iyo myanzuro, isabwa “gutanga amakuru agaragaza aho igeze ishyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe” n’iyo komite.
Koreya y’Epfo ikomeje kwanga gushyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, ivuga ko bibangamiye umutekano w’igihugu kandi ko bitavugwaho rumwe mu gihugu. Iyo komite imaze gutera utwatsi impamvu icyo gihugu gitanga incuro eshanu zose, ahubwo igasaba icyo gihugu gushyira mu bikorwa imyanzuro yayo yo mu mwaka wa 2006. Muri iyo myanzuro, iyo komite yari yaravuze ko Koreya y’Epfo itatanze “impamvu zifatika zituma itubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama.” Naho ku kibazo cy’ubumwe bw’abaturage n’uburinganire, iyo komite yavuze ko “iyo igihugu cyubahirije uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama, aba ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigaragaza ko abatuye icyo gihugu bunze ubumwe kandi ko nta wuniganwa ijambo.” Kubera iyo mpamvu, iyo komite yavuze ko Koreya y’Epfo nta mpamvu n’imwe ifite yumvikana iyiha uburenganzira bwo gufunga abantu bayoborwa n’umutimanama.
Kuba Koreya y’Epfo ifunga abantu ibaziza umutimanama wabo bigaragaza ko idakurikiza ibyemezo byafashwe n’inkiko mpuzamahanga kuri icyo kibazo.
Nubwo mu wa 1990 Koreya y’Epfo yashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki, yakomeje kwanga gukurikiza ingingo zivugwamo zirebana n’abantu bayoborwa n’umutimanama. N’ikimenyimenyi, buri mwaka icyo gihugu gifunga Abahamya ba Yehova bakiri bato babarirwa mu magana. Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye kenshi icyo gihugu kubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama. Dutegereje kureba niba guverinoma y’icyo gihugu izageraho ikemera ibyo amahanga ayisaba, ikareka gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi igashyiraho amategeko arengera abaturage bayo bayoborwa n’umutimanama.
a Reba itangazo rya Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu mu ngingo No. 2179/2012, Young-kwan Kim et al aburana na Koreya y’Epfo, imyanzuro yo ku itariki ya 15 Ukwakira 2014, paragarafu ya 7.5.
b Mu ifoto iri hejuru, abavandimwe 30 bakiri bato, bahagaze imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Koreya y’Epfo, ari na rwo batanzemo ubujurire bwabo ku ncuro ya mbere.