Soma ibirimo

27 UGUSHYINGO 2015
KOREYA Y’EPFO

Hari Abahamya bo muri Koreya bagejeje ibirego ku Ishami Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko

Hari Abahamya bo muri Koreya bagejeje ibirego ku Ishami Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko

Muri Nyakanga na Kanama 2015, abasore basaga 600 bo muri Koreya y’Epfo bafunzwe bagejeje ibirego byabo ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko. Abo basore banze kujya mu gisirikare bitewe n’imyizerere yabo. Ibyo byatumye buri wese muri bo akurikiranwa mu rukiko, agahamywa icyaha kandi agakatirwa igifungo cy’amezi 18.

Icyatumye bageza ibirego kuri iryo shami

Ku itariki ya 15 Ukwakira 2014, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yatoye umwanzuro uvuga ko iyo Koreya y’Epfo ihanishije igifungo abanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama, iba inyuranyije n’amategeko. Uwo mwanzuro ni wo abo basore bafunze bahereyeho bageza ibirego byabo kuri rya shami ry’Umuryango w’Abibumbye.

Ishami Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko rifite inshingano yo “kugenzura ibibazo byagiye biba, aho abantu bagiye babuzwa umudendezo kandi bigakorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa se mu buryo bunyuranyije . . . n’amategeko mpuzamahanga akurikizwa mu bihugu byabereyemo ibyo bibazo.”

Umwavoka wabo witwa Du-jin Oh asobanura impamvu gufunga abo basore binyuranyije n’amategeko.

Amahame mpuzamahanga avuga ko leta yagombye gushyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare igenewe abaturage bayo banga kujya mu gisirikare kubera umutimanama wabo. Ibyo biterwa n’uko uburenganzira umuntu afite bwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama bugendana n’uburenganzira umuntu afite bwo kujya mu idini ashaka no kumvira umutimanama we. Icyakora leta ya Koreya y’Epfo ikomeje kwirengagiza ibyo amahanga ayibwira ayisaba gushyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.

Umuntu udafite aho abogamiye, ntiyaba abeshye aramutse avuze ko Koreya y’Epfo yinangiye ikanga gukemura ikibazo kimaze imyaka 60 kibangamira abasore basaga 18.000 n’imiryango yabo. Leta ya Koreya yanze gushyira mu bikorwa imyanzuro itanu ya Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabaga icyo gihugu gushakira “umuti icyo kibazo.” Rwose, gufunga abo basore nk’aho ari abagizi ba nabi kandi bariyemeje kutagira umuntu n’umwe babangamira, ni akarengane kandi ntibishyize mu gaciro.

Icyo basabye rya shami ry’Umuryango w’Abibumbye

Abo basore bo muri Koreya y’Epfo bashyikirije ibirego iryo shami barisaba ko ryabavuganira:

  • “Rikavuga ko gufunga abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare binyuranyije n’amategeko.”

  • “Rigategeka leta ya Koreya guhita irekura abo basore batanze ibirego kandi ikabahanaguraho ibyaha baregwa.”

Afunzwe azira ukwizera kwe

Jun-hyeok An ni umwe muri abo basore bafunzwe batanze ibirego. Kimwe n’abandi bose, avuga ko atari umugizi wa nabi. Kuva akiri umwana, nyina yamutoje gusobanukirwa amahame ya Bibiliya no kuyashyira mu bikorwa. Amaze kwigira hejuru, yafashe umwanzuro w’uko kuba umusirikare bitaba bihuje n’ibyo yizera kandi ko byaba binyuranyije n’umutimanama we. * Yiyemeje gukurikiza uwo mwanzuro yafashe, nubwo yari azi neza ingaruka zari kumugeraho bitewe no kwanga kujya mu gisirikare. Yaravuze ati

“Numva ntagombye gufungwa nzira ko nkomeye ku byo nizera. Leta iramutse ishyizeho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, nayikora n’umutima mwiza. Tuvugishije ukuri, kuba nariyemeje kutagira umuntu n’umwe ngirira nabi, ntibyagombye gutuma mpanwa nk’umugizi wa nabi ngo mfungwe!”

Ese Koreya y’Epfo izagira icyo ihindura?

Rya shami ry’Umuryango w’Abibumbye rizageza ibirego byose uko ari 631 kuri leta ya Koreya y’Epfo kugira ngo ibisuzume kandi igire icyo ibivugaho. Leta nimara kugira icyo ibivugaho, iryo shami na ryo rizagira icyo rivuga maze rigeze ibyifuzo byaryo kuri Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu. Iyo komite niyemeza ko gufunga abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare binyuranyije n’amategeko, Koreya y’Epfo izagawa cyane bitewe n’uko itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi ari kimwe mu bihugu bigize umuryango mpuzamahanga. Wa mwavoka w’abo basore witwa Oh akomeza agira ati

“Amahanga akomeje gusaba Koreya y’Epfo gutora itegeko rishyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare igenewe abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Icyakora, kugeza n’ubu Koreya y’Epfo yarabyanze. Inkiko zo muri icyo gihugu na zo zikomeje kotsa igitutu leta. Mu mezi ashize, abacamanza bo mu nkiko ebyiri z’akarere bahanaguye icyaha ku bantu batandatu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Kuva mu mwaka wa 2012, abacamanza bo muri icyo gihugu bagejeje imanza zirindwi ku Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga. Urwo rukiko rwasuzumye icyo kibazo muri Nyakanga 2015.

Muri iki gihe, buri kwezi Koreya y’Epfo ihamya icyaha Abahamya bari hagati ya 40 na 50 kandi ikabafunga. Ibyo ntibihuje n’amategeko mpuzamahanga. Jun-hyeok An hamwe n’abandi Bahamya bo muri Koreya y’Epfo bafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare, bategerezanyije amatsiko umwanzuro uzafatwa n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Kita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu.