Soma ibirimo

9 UKUBOZA 2013
KOREYA Y’EPFO

Koreya y’Epfo yatandukanyije imfungwa z’Abahamya n’izindi mfungwa

Koreya y’Epfo yatandukanyije imfungwa z’Abahamya n’izindi mfungwa

Leta ya Koreya y’Epfo yadohoreye Abahamya ba Yehova babarirwa mu magana bafunzwe bazira ko umutimanama utabemerera gukora imirimo ya gisirikare. Yabigenje ite? Yatandukanyije imfungwa z’Abahamya n’imfungwa zisanzwe.

Uwo mwanzuro ushimishije wagezweho nyuma y’inama yabaye mu kwezi k’Ukuboza 2012, yahuje abahagarariye Abahamya ba Yehova muri Koreya y’Epfo n’ubuyobozi bukuru bw’ibigo ngororamuco byo muri icyo gihugu. Abari bahagarariye Abahamya, bari kumwe n’umubyeyi ufite umuhungu ufunzwe, bagaragaje ko bahangayikishijwe no kuba urubyiruko rw’Abahamya rufungirwa hamwe n’abantu bakoze ibyaha bikomeye. Hashize amezi agera kuri atanu iyo nama ibaye, imfungwa z’Abahamya zisaga 70 ku ijana zatandukanyijwe n’izindi mfungwa, zifungirwa hamwe n’Abahamya bagenzi bazo.

Abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare bamaze igihe kirekire bafungwa. Koreya y’Epfo imaze imyaka myinshi ifunga Abahamya ba Yehova ibaziza ko bakurikiza itegeko rya Bibiliya bakanga kujya mu gisirikare. Ubu Abahamya bagera kuri 600 bafunzwe bazira ko umutimanama utabemerera gukora imirimo ya gisirikare. Mu gihe cy’imyaka isaga 60 ishize, Abahamya basaga 17.000 bafunzwe bazira kutajya mu gisirikare; muri icyo gihugu itegeko rivuga ko abagabo bose bari hagati y’imyaka 19 na 35 bakora imirimo ya gisirikare.

Biramenyerewe ko usanga Abahamya bari mu muryango umwe baragiye bashinjwa icyaha, bagakatirwa kandi bagafungwa nk’aho ari abagizi ba nabi. Seungkuk Noh ufite ababyeyi b’Abahamya, yaravuze ati “nafungiwe muri gereza papa yigeze gufungirwamo igihe yari akiri muto, kandi uko bafataga imfungwa icyo gihe kugeza ubu nta cyahindutse.” Uwo muvandimwe yamaze imyaka itatu muri gereza, afungurwa mu mwaka wa 2000. Muri iki gihe, abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare bakatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu, kandi Koreya y’Epfo ntiyigeze ibashyiriraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.

Ho Gyu Kang yafunzwe afite imyaka 21, azira ko yanze gukora imirimo ya gisirikare. Bwari ubwa mbere atandukanywa n’abagize umuryango we. Kang yaravuze ati “nari mfite ubwoba kandi mpangayitse.” We n’undi Muhamya ukiri muto bafunganywe n’izindi mfungwa zibaruta mu myaka, zafatwaga nka ba ruharwa. Bamwe muri izo mfungwa bari barafunzwe bazira ko ari abicanyi cyangwa ko babaga mu dutsiko tw’abanyarugomo.

Abo bahamya baba bakiri bato ugereranyije n’abo baba bafunganywe, usanga kuva bafungwa kugeza bafunguwe bakorerwa ibikorwa byo kubabaza umubiri no kubahungabanya mu byiyumvo. Izindi mfungwa zikunze gufata nabi Abahamya bafunganywe na zo, zikababangamira mu bikorwa byabo byo kuyoboka Imana, urugero nko gusenga no kwiyigisha Bibiliya. Uko imyaka ihita indi igataha, Abahamya benshi bakiri bato bavutswa uburenganzira bwabo bagafungirwa hamwe na ba ruharwa.

Gutandukanya imfungwa bihuje n’amahame mpuzamahanga. Kuba Koreya y’Epfo itandukanya abenshi mu Bahamya n’izindi mfungwa zakoze ibyaha bikomeye, bihuje n’amahame mpuzamahanga arebana n’uko imfungwa zigomba gufatwa, urugero nk’akubiye mu ngingo ya 8 mu mategeko y’Umuryango w’Abibumbye arengera imfungwa. Koreya y’Epfo yakurikije urugero rw’igihugu cy’u Bugiriki kiri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. U Bugiriki bumaze imyaka isaga 20 Minisiteri y’Ingabo n’iy’Ubutabera zifashe icyemezo cyo gutandukanya burundu imfungwa z’Abahamya umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare n’izindi mfungwa. Mu mwaka wa 1992, Minisiteri y’Ingabo yafashe ikigo cya gisirikare cy’i Sindos mu mugi wa Tesalonike, igihinduramo gereza ifungirwamo Abahamya ba Yehova gusa. Hari raporo yagaragaje ko kuba “imfungwa [z’Abahamya ba Yehova] zaritwaye neza byatumye Minisiteri y’Ingabo isuzumana ubwitonzi ikibazo cyabo” maze ifata umwanzuro wo gufungira Abahamya muri gereza imwe, bakabatandukanya n’izindi mfungwa. Mu mwaka wa 1998 ni bwo u Bugiriki bwaretse gufunga Abahamya umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare.

Igihe Koreya y’Epfo yatandukanyaga Abahamya benshi n’izindi mfungwa, na yo yagaragaje ko yitaye ku rubyiruko rufunzwe ruzira gukomeza gushikama ku myizerere yarwo. * Gereza zitandukanye zifungiwemo Abahamya benshi zatangiye gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, zigafungira abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare mu mimerere myiza. Umuhamya ufungiwe muri gereza ya Gunsan yavuze ibyiza byo kuba barabatandukanyije n’izindi mfungwa, agira ati “ubu ntaho tugihurira n’abantu bakora ibikorwa by’ubwiyandarike kandi bakoresha imvugo nyandagazi. Ubu tubona uburyo bwo kugirana ibiganiro byubaka n’abandi bavandimwe dufunganywe.”

‘Ntaho dushobora guhurira n’ibintu bishobora kutwangiza kandi tugirana ibiganiro byubaka’

Abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare ntibararenganurwa. Nubwo Koreya y’Epfo ari iyo gushimirwa kubera igikorwa iherutse gukora cyo gutandukanya Abahamya bafunzwe n’izindi imfungwa, ntiratangira gukurikiza urugero rw’ibindi bihugu bimaze imyaka myinshi bikemuye icyo kibazo. Urugero, kuva mu mwaka wa 1997, u Bugiriki bwashyizeho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Mu bihe byashize, u Budage na bwo bwashyizeho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare ikorwa n’abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare, kandi kuva mu mwaka wa 2011 bwabasoneye burundu iyo mirimo ya gisirikare. Mu mwaka wa 2000 Tayiwani yatoye itegeko rigena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare ku bantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare.

Urubyiruko rw’Abahamya rwo muri Koreya y’Epfo hamwe n’abagize imiryango yabo biringiye ko igihugu cyabo na cyo kizubahiriza amahame mpuzamahanga agenga uburenganzira bwo gukurikiza umutimanama.

^ par. 9 Itegeko mpuzamahanga Koreya y’Epfo isabwa kubahiriza rivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo kudakora imirimo ya gisirikare mu gihe umutimanama utabimwemerera. Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Amahanga yamaganye akarengane gakorerwa muri Koreya y’Epfo.”