Soma ibirimo

14 GASHYANTARE 2014
KOREYA Y’EPFO

Abanyakoreya y’Epfo benshi bahinduye uko babonaga abantu bayoborwa n’umutimanama

Abanyakoreya y’Epfo benshi bahinduye uko babonaga abantu bayoborwa n’umutimanama

SEOUL, muri Koreya—Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko umubare ugenda wiyongera w’Abanyakoreya bashima guverinoma y’icyo gihugu, bitewe n’uko yashyizeho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare igenewe abantu umutima utemerera gukora imirimo ya gisirikare. Kuva ku itariki ya 4-7 Ugushyingo 2013, abagabo n’abagore 1.211 b’Abanyakoreya bagize icyo babazwa, maze 68% muri bo bavuga ko bahitamo ko abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare bashyirirwaho imirimo ya gisivili ibisimbura aho kubafunga. Iyo mibare igaragaza ko abantu benshi bahinduye ibitekerezo kuko mu mwaka wa 2008 ubwo hakorwaga ubushakashatsi nk’ubwo, abantu 29% gusa ari bo bari bagaragaje ko bashyigikiye iyo mirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.

Uko bigaragara, bamwe mu banyamategeko bo muri Koreya na bo bahitamo ko abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare bashyirirwaho indi mirimo isimbura igifungo. Porofeseri Han In-seop wigisha muri kaminuza nkuru y’i Seoul yigisha amategeko, yasohoye ingingo mu kinyamakuru, ivuga ibibazo abantu umutimanama utemerera gukora umurimo wa gisirikare bahuye na byo, agira ati “nta mucamanza wavuga ko abantu bayoborwa n’umutimanama bari ku rwego rumwe n’abantu bakoze ibyaha byo guta umuco cyangwa bifatwa nabi muri rubanda. Nta nubwo abantu umutimanama utemerera gukora umurimo wa gisirikare bakwiriye gufungwa kuko badashobora gutoroka. Igihe cyose abo bantu bahamijwe ibyaha, abacamanza basigara bafite umutimanama ubacira urubanza.”

Ikibazo cy’abo bantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare giherutse kugarukwaho muri filimi y’ikigo cyita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu muri Koreya yakozwe n’abantu badafite aho babogamiye. Iyo filimi yarimo agace kavuga ngo “Umugezi w’Urubura” kagaragaza Umuhamya wa Yehova wanze kujya mu gisirikare. Uwateguye iyo filimi yavuze ko yabitewe n’uko yamenye ko buri mwaka hari Abahamya babarirwa mu magana bafungwa bazira kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Raporo y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu yo muri Kamena 2013, yagaragaje ko mu Bahamya bafungiwe hirya no hino ku isi bazira ko umutimanama utabemerera gukora imirimo ya gisirikare, abagera kuri 93% bafungiwe muri Koreya y’Epfo.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Koreya y’Epfo: Dae-il Hong, tel. +82 31 690 0055