Soma ibirimo

13 NYAKANGA 2016
KOREYA Y’EPFO

Abahamya bafungiwe muri gereza zo muri Koreya y’Epfo bongeye kujurira

Abahamya bafungiwe muri gereza zo muri Koreya y’Epfo bongeye kujurira

Kuva muri Mutarama 2016, Abahamya b’abagabo barenga 50 umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare bajuririye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura “Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko. Abo Bahamya bashinja guverinoma ya Koreya y’Epfo kubahohotera ibafunga mu buryo butemewe n’amategeko, ikabavutsa uburenganzira bwabo mu by’idini n’ubwo kuyoborwa n’umutimanama.

Impamvu bajuriye

Imiryango ibiri ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye, ni ukuvuga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko na Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, yavuze ko gufunga abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare ari ukubahohotera. * Mu mwanzuro iyo komite yafashe mu mwaka wa 2014, yategetse guverinoma ya Koreya y’Epfo kurekera aho kurenganya abantu bayoborwa n’umutimanama, guha impozamarira abo yafunze kandi ikabahanaguraho ibyaha. Uwo mwanzuro ni wo Abahamya 682 bashingiyeho bajuririra Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko. *

Amahanga yahagurukiye icyo kibazo

Nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko rigejeje iby’ubwo bujurire kuri guverinoma ya Koreya y’Epfo kandi rikumva icyo ibivugaho, hategerejwe umwanzuro rizafata. Iryo shami niryemeranya n’abajuriye bavuga ko Koreya y’Epfo ibafunga mu buryo butemewe n’amategeko, icyo gihugu kizaba kigomba kurenganura abantu bayoborwa n’umutimanama kandi kikareka kubahamya ibyaha.

Uretse n’ibyo kandi, ikibazo cyo kumenya niba itegeko ryo gushyira abantu mu gisirikare rishingiye ku Itegeko Nshinga, ubu kirimo kirasuzumwa n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo kandi umwanzuro uri hafi kujya ahagaragara. Urwo rukiko ruzi neza ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko rimaze gushyikirizwa ibirego bisaga 600. Nanone kandi urwo rukiko ruzi ko Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye kenshi Koreya y’Epfo kubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama no kubashyiriraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Amahanga arakurikiranira hafi icyo kibazo ngo arebe niba urwo rukiko rukuru rwa Koreya y’Epfo ruzategeka ko uburenganzira bw’ibanze bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bwubahirizwa.

^ par. 4 Reba umwanzuro No. 16/2008 (Turukiya) wo ku itariki ya 9 Gicurasi 2008, par. 38, no mu itangazo No. 2179/2012 ryo ku itariki ya 15 Ukwakira 2014, par. 7.5, aho Young-kwan Kim et al. Yaburanaga na Koreya.

^ par. 4 Mu mwaka wa 2015, abantu 631 bayoborwa n’umutimanama batanze ibirego byabo, naho abandi 51 batanga ibirego byabo mu mwaka wa 2016.