Soma ibirimo

1 UGUSHYINGO 2018
KOREYA Y’EPFO

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya y’Epfo rwafashe umwanzuro utazibagirana

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya y’Epfo rwafashe umwanzuro utazibagirana

Ku wa Kane, tariki ya 1 Ugushyingo 2018, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya y’Epfo rwafashe umwanzuro w’uko iyo abantu banze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo, nta cyaha baba bakoze. Kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama w’umuntu, ubu bifatwa nk’“impamvu yumvikana’ yo kutajya mu gisirikare. Uyu mwanzuro utazibagirana urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rufashe, uzatuma Abahamya bagera kuri 900 bari bategereje kuburanishwa bahanagurwaho icyaha.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga rwafashe umwanzuro w’uko guhera mu kwezi k’Ukuboza 2019, abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bagomba guhabwa imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare.

Dukomeje gushimira Yehova cyane no kumusingiza kubera uwo mwanzuro utazibagirana.