Soma ibirimo

Bamwe mu batanze amabaruwa asaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa bari kumwe n’imiryango yabo n’ababahagarariye mu mategeko

8 NZERI 2017
KOREYA Y’EPFO

Koreya y’Epfo iragenda ihindura uko ifata abantu bayoborwa n’umutimanama

Koreya y’Epfo iragenda ihindura uko ifata abantu bayoborwa n’umutimanama

Abantu bo muri Koreya y’Epfo bashyigikiye ko uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama bwubahirizwa, bakomeje kwiyongera kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015, igihe Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwasuzumaga icyo kibazo. Nubwo urwo rukiko rutarafata umwanzuro cyangwa ngo hashyirweho itegeko rishya, Koreya y’Epfo ikomeje gutera intambwe zigaragara mu gushyigikira abantu banga kujya mu gisirikare babitewe n’umutimanama wabo. Inkiko z’ibanze, abaturage muri rusange, abanyamategeko n’imiryango yo mu gihugu n’iyo hanze yacyo iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bishyigikiye umwanzuro w’uko abantu bayoborwa n’umutimanama badakwiriye kubihanirwa.

Inkiko zahinduye uko zibona ibintu

Mu cyumweru cyo ku ya 7 Kanama 2017, abasore barindwi banze kujya mu gisirikare babitewe n’umutimanama wabo bagizwe abere n’urukiko. Bwari ubwa mbere haba ibintu nk’ibyo. Mu manza zagiye zibera muri Koreya y’Epfo, inkiko zahamije icyaha abantu 19.000 bayoborwa n’umutimanama. Icyakora abantu 38 muri 42 bagizwe abere guhera muri Gicurasi 2015, harimo 25 bo mu mwaka wa 2017.

Hari inkiko zagiye zisubika imanza, zitegereje ko Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rugira icyo rutanganza. Ibyo bituma umubare w’imanza zasubitswe wiyongera. Du-jin Oh, umwavoka wahagarariye abantu benshi bayoborwa n’umutimanama wabo yavuze ko ubu imanza z’abo bantu zasubitswe zikubye inshuro eshanu, ugereranyije no mu myaka mike ishize.

Kuba umubare w’abantu bagirwa abere mu nkiko ukomeje kwiyongera (abantu 6 mu mwaka wa 2015, 7 mu mwaka wa 2016 na 25 mu mwaka wa 2017) n’imanza zikiri mu nkiko zikiyongera (zavuye ku manza 100 zigera ku zisaga 500), bigaragaza ko ubutabera bwo muri Koreya y’Epfo burimo kugana ahantu heza.

Indorerezi nyinshi zibona ubutabera bwo muri Koreya y’Epfo buri gufata indi ntera. Mu myanzuro myinshi yagize abere abantu bayoborwa n’umutimanama, inkiko zavugaga ko guhana abantu bayoborwa n’umutimanama kandi utarabashyiriyeho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, aba ari ukurengera uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama butangwa n’Itegeko Nshinga. Izindi nkiko zo zagaragaje ko kuyoborwa n’umutimanama ari “impamvu yumvikana yatuma umuntu yanga kujya mu gisirikare nk’uko biteganywa n’itegeko risaba abantu kujya mu gisirikare

Icyo rubanda babivugaho

Nubwo ijwi rya rubanda atari ryo rigomba gutuma uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa, Minisiteri y’Ingabo yanze gukemura icyo kibazo kubera ko nta bantu benshi bari babishyigikiye. Icyakora ubu, ibyo birimo birahinduka. Mu mwaka wa 2005, abantu bangana na 10 ku ijana mu babajijwe, ni bo bari bashyigikiye ko uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama bwubahirizwa. Icyakora ubushakashatsi bwo muri Gicurasi 2016, bwo bwagaragaje ko abantu bagera kuri 70 ku ijana mu babajijwe, bashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Naho ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’urugaga rw’abavoka rw’i Séoul muri Nyakanga 2016, bwagaragaje ko abantu basaga 80 ku ijana bari babishyigikiye.

Imyanzuro y’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kwita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu muri Koreya, yabonye ko kuba abantu bo muri Koreya y’Epfo bagenda bahindura uko babona ibintu, byaratumye abadepite basaba ko inama y’Inteko Ishinga Amategeko yari iteganyijwe muri Kamena 2017, yakwiga ku mishinga itatu y’amategeko yagejejweho, igasuzuma ko hashyirwaho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Nanone iyo komisiyo yakusanyije ibitekerezo n’imyanzuro byafashwe n’umuryango mpuzamahanga ivuga kuri icyo kibazo, hanyuma isuzuma ko imishinga y’amategeko yo muri icyo gihugu ihuje n’amahame mpuzamahanga agenga imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Hanyuma, iyo komisiyo yagejeje imyanzuro yayo kuri guverinoma ya Koreya y’Epfo isaba imirimo isimbura iya gisirikare ihuje n’amahame mpuzamahanga kandi ibereye Abahamya ba Yehova n’abandi bantu bayoborwa n’umutimanama.

Hari ikizere

Ku itariki ya 10 Gicurasi 2017, igihe Perezida Jae-in Moon yarahiriraga kuyobora icyo gihugu, yazanye amaraso mashya muri guverinoma, kuko ari umwavoka akaba n’inararibonye mu bibazo by’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Yaravuze ati: “Kuyoborwa n’umutimanama ni uburenganzira bw’ibanze buteganywa n’Itegeko Nshinga. Ku bw’ibyo, mbijeje ko nzashyiraho gahunda y’imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, kandi gufunga bantu bayoborwa n’umutimanama bigahinduka amateka.”

Abavoka baha umukozi wa guverinoma amabaruwa y’abatanze ubusabe

OKu itariki ya 11 Kanama 2017, abantu 904 bari bahagarariye abandi bayoborwa n’umutimanama, bagejeje ubusabe bwabo kuri perezida, bamusaba ko guverinoma yakubahiriza uburenganzira bwabo, igafungura abantu bafunzwe ari cyo bazira, kandi igashyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Ubwo busabe bwatanzwe n’abantu 360 bafunzwe bazira kuyoborwa n’umutimanama n’abandi 544 bakiburanira mu nkiko zitandukanye.

Igihe cyo guhindura amateka

Hyun-soo Kim

Hyun-soo Kim, umwe mu batanze ubusabe yagize icyo avuga ku byo basaba agira ati: “Niteze ko hazashyirwaho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare ihuje n’amahame mpuzamahanga; imirimo izaba itagira aho ihuriye n’igisirikare cyangwa ngo iyoborwe na cyo. Niteguye gukora imirimo ifitiye abandi akamaro, urugero nk’ibikorwa by’ubutabazi cyangwa indi mirimo yose nahabwa. Nta kintu cyaruta gufasha abandi.”

Abahamya ba Yehova n’abandi bantu bashimishwa no kuba Koreya y’Epfo iri mu nzira yo kureka politiki yayo yari imaze imyaka 70, yatumye abasore babarirwa mu bihumbi bahanwa. Abahamya ba Yehova banejejwe no kuba Perezida Moon, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abacamanza bo muri icyo gihugu baragaragaje ko bafite ubushake bwo kubahiriza uburenganzira bw’abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.