25 MUTARAMA 2017
KOREYA Y’EPFO
Uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama bukwiriye kubahirizwa
Ku itariki ya 9 Ukuboza 2016, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kwita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yo muri Koreya y’Epfo, yagaragaje uko ibona ibirego birimo bisuzumwa n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga. Ibyo birego ni iby’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Iyo komisiyo ishingiye ku mahame mpuzamahanga arebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yavuze ko kuyoborwa n’umutimanama ari uburenganzira bw’ibanze butavogerwa kandi ko guverinoma igomba kureba ko bwubahirizwa.
Aha twavuga ko iyo komisiyo yagaragaje ko ubwo burenganzira bw’ibanze, ari impamvu yumvikana yatuma umuntu yanga gukora imirimo ya gisirikare. Iyo komisiyo yasabye guverinoma guhuza amahame yo mu Itegeko Nshinga agena uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama n’inshingano yo gukora imirimo ya gisirikare, bityo igashyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare.
Gufunga abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare nta cyo bimaze. Iyo komisiyo yavuze nanone ko “Ibihano byagombye gukumira cyangwa guhana ibyaha. Icyakora abantu benshi bayoborwa n’umutimanama ntibicuza umwanzuro bafashe cyangwa ngo bisubireho kubera gutinya ibihano. . . . Bityo rero, kubahana nta cyo byaba bivuze.”
Iyo komisiyo yasubiyemo umwanzuro wayo wo ku itariki ya 26 Ukuboza 2005, wavuga ko Koreya y’Epfo ikwiriye gushyiraho gahunda y’imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare igenewe abantu bayoborwa n’umutimanama kandi iyo mirimo ntibangamire igisirikare. * Kubera ko mu nshingano z’iyo komisiyo harimo kureba ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa, yahisemo kugeza igitekerezo cyayo kuri urwo Rukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, mbere y’uko rufata umwanzuro.
“Amategeko mpuzamahanga n’Itegeko Nshinga, birengera abantu umutimanama ubuza kujya mu gisirikare. Guhana abantu bayoborwa n’umutimanama bazira ko banze kubahiriza itegeko ryo kujya mu gisirikare, kandi hari indi mirimo irengera igihugu bakora isimbura iya gisirikare, bihabanye n’uburenganzira umuntu afite bwo kuyoborwa n’umutimanama.”—Komisiyo y’Igihugu Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, Umwanzuro wo ku itariki ya 28 Ugushyingo 2016.
Hari amahirwe
Jae-seung Lee, Umwarimu wigisha amategeko muri kaminuza, yagize icyo avuga ku mwanzuro w’iyo komisiyo agira ati: “Niba guverinoma ya Koreya y’Epfo yifuza kubahiriza ‘amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu’ areba abantu bayoborwa n’umutimanama, ikwiriye gushyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Biramutse ari uko bimeze, numva yasuzuma amahame mpuzamahanga arebana n’imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, kandi igakora ibishoboka byose ngo iyo gahunda igende neza.”
Dae-il Hong, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu yagize ati: “Kuva muri Kanama 2012, igihe Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwongeraga gusuzuma iki kibazo, hari abasore b’Abahamya basaga 2.000 bafunzwe. Dutegerezanyije amatsiko umwanzuro uzafatwa n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, uzaba uhuje n’amahame mpuzamahanga arengera ubuzima bw’abantu n’amahoro. Twizeye ko ibikorwa byo gufunga abantu bizahinduka amateka kandi abasore b’Abahamya bakabona uburyo bwo gufasha abandi, butabangamiye umutimanama wabo.”
^ par. 5 Ku itariki ya 11 Nyakanga 2008, bwabaye ubwa kabiri Komisiyo y’Igihugu Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu isaba Minisiteri y’Ingabo gushyiraho gahunda y’imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare igenewe abantu bayoborwa n’umutimanama. Nanone kandi, ku itariki ya 26 Ugushyingo 2007, iyo komisiyo yatanze igitekerezo cyamagana ibikorwa byo gukomeza guhana inkeragutabara zanga kujya mu myitozo ya gisirikare kubera umutimanama.