Soma ibirimo

7 NYAKANGA 2015
KOREYA Y’EPFO

Ese abacamanza bo muri Koreya y’Epfo biteguye kubahiriza amahame mpuzamahanga arengera abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare?

Ese abacamanza bo muri Koreya y’Epfo biteguye kubahiriza amahame mpuzamahanga arengera abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare?

Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo ruzongera gusuzuma niba icyemezo guverinoma yafashe cyo kutubahiriza uburenganzira bw’abanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo gihuje n’itegeko nshinga. * Mu myaka ine ishize, ni ukuvuga mu mwaka wa 2011, urwo rukiko rwemeje ko guhana abanga kujya mu gisirikare cya Koreya y’Epfo bitewe n’umutimanama wabo bihuje n’itegeko nshinga. Icyo cyemezo cyasaga n’icyari cyarafashwe mu rubanza rwaciwe mu mwaka wa 2004.

Ku itariki ya 9 Nyakanga 2015 urwo rukiko ruzakora ikintu kidasanzwe, rwongere gusuzuma icyo kibazo. Ruzumva imanza zakomatanyirijwe hamwe z’abantu batatu banze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Hari imiryango yigenga yandikiye urwo rukiko irusaba guha abo bantu uburenganzira bwabo. Ubusanzwe, amategeko mpuzamahanga yemera ko abantu bafite uburenganzira bwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Ubu amahanga yose ahanze amaso Koreya y’Epfo kubera ko yima abo bantu uburenganzira bwabo.

Amahanga akomeje kubikurikiranira hafi

Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye Koreya y’Epfo kugira icyo ihindura. Kuva mu mwaka wa 2006, iyo komite imaze gushyira ahagaragara imyanzuro itanu ivuga iby’abantu basaga 500 banze kujya mu gisirikare * bitewe n’umutimanama wabo. Iyo komite yasabye Koreya y’Epfo gushyiraho amategeko arengera uburenganzira bw’abanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.

Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ufite icyicaro i Londres, uherutse kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Icyo gihe uwo muryango washyize ahabona ukuntu Koreya y’Epfo ifata abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, maze ubisohora mu nyandiko yo ku itariki ya 13 Gicurasi 2015. Iyo nyandiko yibandaga cyane cyane ku Bahamya bo muri Koreya y’Epfo bagejeje ku myaka yo kujya mu gisirikare no ku mimerere ibabaje barimo bitewe n’amategeko Koreya y’Epfo igenderaho muri iki gihe. Muri icyo cyumweru, itangazamakuru ryagize icyo rivuga ku bantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Urugero, televiziyo ya CNN n’ikinyamakuru The Washington Post byagize icyo bivuga ku basore b’Abahamya banga kujya mu gisirikare babitewe n’umutimanama wabo.

Ikibazo abacamanza bahanganye na cyo

Abacamanza bo muri Koreya y’Epfo bahawe itegeko ry’uko bagomba guhamya icyaha Umuhamya wa Yehova wanze kujya mu gisirikare. Icyakora abacamanza barushaho kugira ipfunwe iyo bashinje icyaha umusore ufite imyifatire myiza kandi utagira ikindi cyaha aregwa, uretse gukurikiza imyizerere ye. * Mu rubanza rumwe, umucamanza wari perezida w’iburanisha mu Rukiko rw’Akarere rwa Suwon yaraturitse ararira igihe yasomeraga Umuhamya igihano yakatiwe. Yari abuze ikindi yamukorera giteganywa n’amategeko kitari ukumushinja icyaha.

Ku itariki ya 12 Gicurasi 2015 hari umucamanza wagize Abahamya ba Yehova batatu abere, ubwo bari mu Rukiko rw’Akarere rwa Gwangju. Uwo mucamanza yarenze ku itegeko ryariho kuko urubanza rwaregwagamo abo Bahamya rwari rwamubujije amahwemo. Yari agambiriye ko ibintu bihinduka. Yabwiye abo Bahamya ati “icyo nkoze ni nko kurasa umwambi ngakongeza umuriro gusa; nizeye ko muzawuhembera maze ukagurumana.” Icyakora umushinjacyaha yarajuriye.

Hari abacamanza barindwi b’urukiko rw’akarere bagiye birinda gushinja icyaha abari banze kujya mu gisirikare babitewe n’umutimanama wabo, ahubwo imanza nk’izo bakazohereza mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, nubwo mu mwaka wa 2004 n’uwa 2011 urwo rukiko rwari rwaremeje ko icyo ari icyaha. Abo bacamanza banze gukatira igifungo umusore wari wiyemeje gukora ibihuje n’ibyo umutimanama we umubwira. Muri rumwe muri izo manza, Umucamanza Young-hoon Kang wo mu Rukiko rw’Akarere k’Amajyaruguru ya Seoul yavuze ko guhana abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama “ari ukubavutsa uburenganzira bwabo no kubaziza uko bari. Ibyo rwose ni ugutesha umuntu agaciro.”

Abacamanza basabwe “kotsa inkiko igitutu”

Mu Kuboza 2014, abagize Urugaga rw’Abavoka muri Koreya bahuriye mu nama biga ku kibazo cy’abanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama. Su-an Cheon wahoze ari umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga ni we watanze ikiganiro nyamukuru. Muri icyo kiganiro, yavuze ko imyanzuro yo kwamagana Koreya y’Epfo yafashwe na Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu hamwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gaharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, yatumye “icyo gihugu gikorwa n’isoni.” Yavuze ko “nta wabona uko asobanura impamvu ituma abasore amagana n’amagana bashyirwa muri gereza.” Yasabye abacamanza n’abavoka bari aho “kotsa inkiko igitutu” zikajya zica imanza zishingiye ku mahame mpuzamahanga.

Cheon yashoje ikiganiro cye agira ati “tugomba gushyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare vuba uko bishoboka kose. . . . Gushyiraho iyo mirimo bizaba ari ibintu bitazibagirana mu mateka ya Koreya y’Epfo. Nanone izaba ari intambwe ikomeye mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihugu kiyobowe bwa mbere na perezida w’umugore. Nidukora ibyo, ni bwo gusa tuzaba twikuyeho igisebo cyo kwitwa igihugu cyasigaye inyuma mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.”

Ese Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga ruzakurikiza amahame mpuzamahanga?

Abahamya ba Yehova bo muri Koreya y’Epfo bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bafungwa bazira imyizerere yabo. Mu gihe bagitegerezanyije amatsiko umwanzuro w’urukiko, baribaza bati “ese Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwiteguye kugira icyo rukora, rukarenganura abatajya mu gisirikare kubera umutimanama wabo? Ese Koreya y’Epfo izakurikiza amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu?”

^ par. 2 Repubulika ya Koreya ntiyemera ko abantu bafite uburenganzira bwo kwanga kujya mu gisirikare babitewe n’umutimana wabo. Mu myaka 60 ishize, icyo gihugu cyafunze Abahamya ba Yehova basaga 18.000 bangaga kujya mu gisirikare kubera imyizerere yabo. Urutonde rw’amazina y’Abahamya ba Yehova bafunzwe muri iki gihe muri Koreya y’Epfo warusanga mu ngingo igira iti “Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Koreya y’Epfo.”

^ par. 5 Itangazo No. 1321/2004 na 1322/2004, Inyandiko ya U.N. CCPR/C/88/D/1321-1322/2004 yo ku itariki ya 3 Ugushyingo 2006; Itangazo No. 1593 kugeza ku 1603/2007, Inyandiko ya U.N. CCPR/C/98/D/1593-1603/2007 yo ku itariki 23 Werurwe 2010; Itangazo No. 1642-1741/2007, Inyandiko ya U.N. CCPR/C/101/D/1642-1741/2007 yo ku itariki ya 24 Werurwe 2011; Itangazo No. 1786/2008, Inyandiko ya U.N. CCPR/C/106/D/1786/2008 yo ku itariki ya 25 Ukwakira 2012; Itangazo No. 2179/2012, Inyandiko ya U.N. CCPR/C/112/D/2179/2012 yo ku itariki ya 15 Ukwakira 2014.