15 MUTARAMA 2013
KOREYA Y’EPFO
Koreya y’Epfo: Umwanzuro wa Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu
Ku itariki ya 25 Ukwakira 2012, Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe umwanzuro wemeza ko Koreya y’Epfo igomba gutanga indishyi zo kwishyura Abahamya ba Yehova 388, banze gukora imirimo ya gisirikare bitewe n’imyizerere yabo, kuko yarengereye uburenganzira bwabo. Nanone Koreya y’Epfo yasabwe kubasiba ku rutonde rw’abagizi ba nabi. Uwo mwanzuro uje ushyigikira undi usa na wo wafashwe ku ya 24 Werurwe 2011 urenganura Abahamya ba Yehova 100 bo muri Koreya bari bakatiwe igihano cyo gufungwa bazira ko banze gukora imirimo ya gisirikare bitewe n’imyizerere yabo. Dae-il Hong umuvugizi w’Abahamya muri Koreya, yagize ati “iyi myanzuro y’inkiko yagombye kwereka Koreya y’Epfo ko igomba kurekura Abahamya bo muri Koreya 733 bafunzwe muri iki gihe.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000
Repubulika ya Koreya: Dae-il Hong, tel. +82 10 3951 0835