Soma ibirimo

18 GICURASI 2015
KOREYA Y’EPFO

Umucamanza wo muri Koreya y’Epfo yahanaguye icyaha ku bantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Umucamanza wo muri Koreya y’Epfo yahanaguye icyaha ku bantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Ku itariki ya 12 Gicurasi 2015, Urukiko rw’Akarere ka Gwangju rwemeje ko Abahamya batatu bashinjwaga kwanga kujya mu gisirikare bahanaguweho icyaha. Umucamanza uhagarariye abandi witwa Choi, Chang-seok yasomye umwanzuro w’urukiko agira ati “birakwiriye ko uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare busuzumwa hifashishijwe Itegeko Nshinga kandi inshingano yo kurinda umutekano w’igihugu na yo ni uko. Iyo uburenganzira bw’abantu bugonganye n’ibindi bintu bivugwa mu Itegeko Nshinga, urugero nk’ibyo umuturage asabwa, icyo gihe nta gikwiriye kubangamira ikindi.” Abahamya biteze ko umushinjacyaha azajurira mu gihe kitarenze iminsi irindwi.