Soma ibirimo

19 UKWAKIRA 2016
KOREYA Y’EPFO

Urukiko rw’Ubujurire rwo muri Koreya y’Epfo rwemeje ko abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare badahamwa n’icyaha

Urukiko rw’Ubujurire rwo muri Koreya y’Epfo rwemeje ko abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare badahamwa n’icyaha

Ku itariki ya 18 Ukwakira 2016, ishami rishinzwe ubujurire mu Rukiko rw’Akarere ka Gwangju ryemeje ko Abahamya batatu, ari bo Hye-min Kim, Lak-hoon Cho na Hyeong-geun Kim badahamwa n’icyaha cyo gutoroka igisirikare. Ni bwo bwa mbere Urukiko rw’Ubujurire rwo muri Koreya y’Epfo rwemeza ko abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare badahamwa n’icyaha.

Umucamanza witwa Young-sik Kim yaravuze ati “urukiko rwumva ko imyizerere yabo n’umutimanama wabo ari byo byabateye kwanga kujya mu gisirikare. Itegeko Nshinga riha abantu umudendezo wo kujya mu idini bashaka no kumvira umutimanama wabo, kandi ibyo ntibakwiriye kubihanirwa.”

Umushinjacyaha nahitamo kujuririra uwo mwanzuro, urubanza ruzashyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga ngo rurusuzume. Ubu mu Rukiko rw’Ikirenga harimo imanza zisaga 40 z’abantu inkiko zahamije ibyaha bazira kuyoborwa n’umutimanama wabo. Izo manza ntiziraburanishwa. Philip Brumley, umujyanama w’Abahamya ba Yehova yagize ati “kugeza ubu Urukiko rw’Ikirenga rwa Koreya y’Epfo n’Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga ntiziremera ko abantu bafite uburenganzira bwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’uko umutimanama wabo utabibemerera. Icyakora, ishami ry’ubujurire ryo ryagaragaje ko abo bantu bafite ubwo burenganzira, rishingiye ku mategeko mpuzamahanga. Ibyo nanone bishimangirwa n’imyanzuro isaga 500 yafashwe na Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu.”