Soma ibirimo

Urubanza rwaburanishijwe ku itariki ya 9 Nyakanga 2015 mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwo muri Koreya y’Epfo

20 UKUBOZA 2016
KOREYA Y’EPFO

Dutegereje umwanzuro w’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga

Dutegereje umwanzuro w’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga

Dutegerezanyije amatsiko umwanzuro uzafatwa n’Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, kuko ubu rurimo gusuzuma niba guhana abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bihuje n’Itegeko Nshinga. Igihe urukiko rwumvaga impande zombi muri Nyakanga 2015, byatumye dutegerezanya amatsiko umwanzuro w’urwo rukiko. Vuba aha, perezida w’urwo rukiko Han-chul Park, yemeje ko umwanzuro warwo uzafatwa mbere y’uko arangiza manda ye, ku itariki ya 30 Mutarama 2017.

Umwanzuro ureba abantu babarirwa mu bihumbi

Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwo muri Koreya y’Epfo ni rwo rukiko rusumba izindi zose, kandi ni rwo rufite ububasha bwo gusuzuma niba amategeko yo muri icyo gihugu ahuje n’Itegeko Nshinga. Urwo rukiko rwagiye rusabwa kongera gusuzuma niba itegeko rihana abantu banga kujya mu gisirikare babitewe n’umutimanama, rihuje n’Itegeko Nshinga. Ubu dutegereje kureba niba urwo rukiko ruzemeza ko guhana abo bantu binyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu kandi ko bibuza abantu uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga ryo kumvira umutimanama wabo no kujya mu idini bashaka.

Urwo rukiko nirufata umwanzuro ruvuga ko ibyo guverinoma y’icyo gihugu imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ikorera abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bidahuje n’Itegeko Nshinga, bizaba ngombwa ko icyo gihugu cyongera gusuzuma icyo kibazo. Ibyo bishobora gutuma icyo gihugu kidakomeza guhamya ibyaha no gufunga abasore banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.

Amategeko agenga imiburanishirize arimo urujijo

Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga ruheruka gusuzuma icyo kibazo mu mwaka wa 2004 n’uwa 2011. Izo ncuro zombi, urwo rukiko rwemezaga ko amategeko ahana abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo, ahuje n’Itegeko Nshinga. Nanone kandi, mu mwaka wa 2004 no mu wa 2007, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya y’Epfo, ari na rwo rukiko rw’ubujurire n’urukiko rukuru, rwavuze ko kuba umuntu ayoborwa n’umutimanama, atari impamvu yumvikana yatuma yanga kujya mu gisirikare. Nubwo hagiye hafatwa iyo myanzuro, uburyo iryo tegeko rikurikizwa bukomeje kuba ikibazo, ndetse no mu nkiko.

Inkiko zo muri Koreya y’Epfo zitandukanye zagaragaje ko gufata imyanzuro yo gufunga abantu bayoborwa n’umutimanama wabo biba bitoroshye. Kuva aho Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rufatiye umwanzuro kuri icyo kibazo muri 2011, rwemeye kuburanisha imanza 7 rwohererejwe n’inkiko z’uturere, kandi rwakira ibindi birego 22 rwagejejweho n’abantu ku giti cyabo. Nanone kandi imyanzuro yafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga yagiye ishidikanywaho, ku buryo ubu hakiri imanza zisaga 40 z’abantu bayoborwa n’umutimanama urwo rukiko rutarafatira imyanzuro. Kuva muri Gicurasi 2015, inkiko zarenganuye abantu icyenda batemera kujya mu gisirikare babitewe n’umutimanama.

Mu kwezi k’Ukwakira 2016, urukiko rw’ubujurire rumaze gusuzuma ingorane inkiko z’ibanze n’inkiko zisumbuye zihura na zo, rwafashe umwanzuro rugira ruti “ubu twarushijeho kubona ko uko iri tegeko risobanurwa n’uko rikurikizwa, birimo urujijo.” Mu rubanza rwa mbere urwo rukiko rwaburanishijemo abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, rwagize abere abantu batatu. Uwo mwanzuro wakiriwe neza n’Urugaga rw’Abavoka b’i Séoul, ruvuga ko ari intambwe ishimishije. Han-kyu Kim, umuyobozi w’urwo rugaga yavuze ko Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga ari rwo ruzafata umwanzuro wa nyuma kuri icyo kibazo.

“Ubu twarushijeho kubona ko uko iri tegeko risobanurwa n’uko rikurikizwa, birimo urujijo.”—Umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Akarere ka Gwangju, ku itariki ya 18 Ukwakira 2016, mu rubanza rwa Lak-hoon Cho.

Dutegereje umwanzuro w’urubanza rumaze igihe kirekire

Kim yakomeje agira ati “abaturage bategerezanyije amatsiko umwanzuro mwiza urukiko ruzafata. Abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bakomeje guhanwa kandi ntibemererwe gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, ari na rwo rwa nyuma rufata imyanzuro irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, rutegerejweho gufatira icyo kibazo umwanzuro mu gihe cya vuba.”

Mu myaka 60 ishize, Abahamya ba Yehova hafi ya bose bo muri Koreya y’Epfo bahuye n’ingaruka z’icyo kibazo, kuko abatware b’imiryango, abana n’abavandimwe bagiye bafungwa bazira kwanga kujya mu gisirikare. Urukiko nirufata umwanzuro urenganura abantu bayoborwa n’umutimanama, bizatuma urubyiruko rutongera gufungwa no guhamywa ibyaha kandi bishimangire ko abantu bafite umudendezo wo kuyoborwa n’umutimanama no kujya mu idini bashaka.

Ubu abantu bose bahanze amaso umwanzuro uzafatwa n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga.