Soma ibirimo

28 KAMENA 2018
KOREYA Y’EPFO

Umwanzuro utazibagirana w’Urukiko rwo muri Koreya

Umwanzuro utazibagirana w’Urukiko rwo muri Koreya

Ku itariki ya 28 Kamena 2018, ni ubwa mbere mu mateka Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga muri Koreya y’Epfo, rufashe umwanzuro w’uko ingingo igenga ibikorwa bya gisirikare byo muri Koreya idahuje n’itegekonshiga. Ibyo biterwa n’uko iyo ngingo itemerera abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Uwo mwanzuro utazibagirana ni intambwe ikomeye ivuguruza itegeko rimaze imyaka 65 rituma abantu bose umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bafungwa.

Kuva mu mwaka 1953, abavandimwe bacu bagera ku 19.300 bamaze gufungwa. Uteranyije imyaka y’igifungo bose bakatiwe, usanga irenga 36.700. Uwo mwanzuro Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga rwafashe, uzatuma Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya ruhindura uko rwacaga imanza z’abantu umutimanama utemera kujya mu gisirikare. Nanone kandi guhera ku itariki ya 31 Ukuboza 2019 abacamanza bo muri Koreya, bagomba kuzajya bashyiriraho abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare.

Twifatanyije n’abavandimwe bacu bo muri Koreya kwishimira uwo mwanzuro wafashwe, nubwo bamaze imyaka myinshi bihanganira akarengane.—Imigani15:30.