Soma ibirimo

9 GICURASI 2016
KOREYA Y’EPFO

Ese Koreya y’Epfo izubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama?

Ese Koreya y’Epfo izubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama?

Seon-hyeok Kim ahanganye n’ikibazo kimukomereye mu mibereho ye. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, ni bwo uwo mugabo w’imyaka 28 yagejejwe imbere y’urukiko, akurikiranyweho ibyaha byo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’uko umutimanama we utabimwemereraga. Urukiko rw’Akarere ka Gwangju rushingiye ku mahame mpuzamahanga, rwanzuye ruvuga ko uwo mugabo ari umwere. Uwo mwanzuro wari wihariye kuko hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo, Koreya y’Epfo ihamya ibyaha abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare babarirwa mu bihumbi, kandi ikabafunga. Icyakora Urukiko rw’Ubujurire rwasheshe umwanzuro urukiko rwari rwarafashe mu rubanza rwa Kim, rumukatira igifungo cy’umwaka n’igice. Aherutse kujurira, ariko dutegereje ko Urukiko rw’Ikirenga rwa Koreya y’Epfo rusuzuma ikirego cye.

Mu myaka ya vuba aha, umubare w’abantu batishimira uko abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bafashwe muri Koreya y’Epfo, wakomeje kwiyongera. Nubwo hari abacamanza bagiye bagaragaza ubutwari bagaharanira ko amahame mpuzamahanga ku kibazo cy’abo bantu, iyo byageraga mu manza z’ubujurire, imyanzuro babaga barafashe yateshwaga agaciro.

Urukiko rwemeje ko uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama bwubahirizwa

Igihe umucamanza Chang-seok Choi wo mu Rukiko rw’Akarere ka Gwangju yafataga umwanzuro uvuga ko Kim abaye umwere ku itariki ya 12 Gicurasi 2015, yasobanuye ko uwo mugabo atirengagije ibyo igihugu kimusaba. Ahubwo yagaragaje ko uwo Muhamya wa Yehova witwa Kim, ari umuntu ukunda Imana cyane kandi imyizerere ye ikaba itamwemerera kujya mu gisirikare. Uwo mucamanza yavuze ko Kim yari yiteguye gukora undi murimo uwo ari wo wose usimbura uwa gisirikare. *

Uwo mucamanza Choi yanzuye avuga ko kuba Kim yaranze kujya mu gisirikare byari mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira umuntu afite bwo kuyoborwa n’umutimanama we, kandi ko “uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama bugomba kubahirizwa uko byagenda kose.” Umucamanza Choi yubahirije uburenganzira bw’ibanze Kim afite bwo kugena icyiza n’ikibi; birumvikana ko uwo mucamanza byamusabye ubutwari. Nubwo umwanzuro w’uwo mucamanza wari unyuranyije n’amategeko asanzwe yo mu gihugu cye, ariko uhuje n’amahame mpuzamahanga arebana n’uburenganzira umuntu afite bwo kuyoborwa n’umutimanama we.

“Uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama bugomba kubahirizwa uko byagenda kose, kandi ibyo bishobora gukorwa mu buryo bworoshye kandi ntibihungabanye umutekano w’igihugu.”—Chang-seok Choi, Umucamanza mu Rukiko rw’Akarere ka Gwangju

Mu myanzuro itanu yafashwe na Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu mu birego bisaga 500, yamaganye Koreya y’Epfo bitewe n’ibihano ifatira abagaragaza uburenganzira umuntu afite bwo kuyoborwa n’umutimanama. Mu mwanzuro iyo komite iherutse gufata, yavuze ko gufunga abantu mu buryo budakurikije n’amategeko, binyuranyije n’ingingo ya 9 y’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki. * Iyo komite hamwe n’indi miryango mpuzamahanga byasabye Koreya y’Epfo gutora irindi tegeko rishyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare igenewe abantu bayoborwa n’umutimanama. Nubwo mu mwaka wa 1990 Koreya y’Epfo yashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki no ku mugereka w’amategeko ajyanye na yo, nta kintu kigaragara irakora ngo yubahirize iyo myanzuro.

Ikibazo cyo guhamwa n’ibyaha cyangwa kuba umwere

Umushinjacyaha yasabye Urukiko rw’Ubujurire gusesa umwanzuro wavugaga ko Kim ari umwere, avuga ko kuba yaranze kujya mu gisirikare ngo abitewe no kuyoborwa n’umutimanama we bibangamiye umutekano w’igihugu. * Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2015, Urukiko rw’Ubujurire rwasheshe umwanzuro wari wafashwe n’urukiko wavugaga ko Kim ari umwere, rumukatira igifungo cy’umwaka n’igice, rumushinja kwanga kujya mu gisirikare.

Nubwo urwo Rukiko rw’ubujurire rwagaragaje ko rwemera imyanzuro ya Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, rwavuze ko inkiko zo muri Koreya y’Epfo ari zo zifite ububasha bwo gufata imyanzuro mu bibazo nk’ibyo kuruta amategeko mpuzamahanga. Uwo Muhamya witwa Kim yahise ajuririra Urukiko rw’Ikirenga, kandi ageza ikirego cye ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko. * Ubu ategereje imyanzuro izafatwa n’izo nzego zombi.

Urukiko rw’Ikirenga hamwe n’Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga zikomeje kuvutsa umudendezo abantu bayoborwa n’umutimanama. Mu mwaka wa 2004 no mu wa 2011, Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwavuze ko amategeko asaba abantu kujya mu gisirikare ashingiye ku itegeko nshinga. Urwo rukiko rurimo gusuzuma ayo mategeko ku ncuro ya gatatu ngo rurebe koko niba ashingiye ku itegeko nshinga. Dutegereje umwanzuro urwo rukiko ruzafata.

Kuva mu mwaka wa 1953, Koreya y’Epfo imaze gufunga Abahamya ba Yehova basaga 18.000 ibaziza kwanga kujya mu gisirikare.

Ese Koreya y’Epfo izagera aho yemere kubahiriza amahame mpuzamahanga?

Urukiko rw’Ikirenga nirufata umwanzuro w’uko ubujurire bwa Kim nta shingiro bufite, azahita afungwa. Ubu ahangayikishijwe n’uko kumara umwaka umwe n’igice afunzwe bizahungabanya umuryango we mu byiyumvo kandi bikawukenesha. Umugore we ni we uzamara icyo gihe cyose atunze umuryango wenyine kandi yita ku bana babo babiri. Nanafungurwa, kubona akazi ntibizamworohera kubera ko yafunzwe.

Abahamya ba Yehova bashimishwa no kuba hirya no hino ku isi hari za guverinoma zemeye gukurikiza amategeko mpuzamahanga aha uburenganzira abantu bayoborwa n’umutimanama. Abahamya bo muri Koreya y’Epfo harimo na Seon-hyeok Kim, bategereje kureba imyanzuro inkiko zo muri icyo gihugu zizafata kuri icyo kibazo. Ese Urukiko rw’Ikirenga hamwe n’Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, zizubahiriza amategeko mpuzamahanga zashyizeho umukono ku bushake? Ese Koreya y’Epfo izubahiriza uburenganzira bw’ibanze abaturage bayo bafite bwo kuyoborwa n’umutimanama?

^ par. 5 Mu mwaka wa 2015, Urukiko rw’Akarere ka Gwangju rwaburanishije izindi manza eshatu z’Abahamya rwanzura ruvuga ko babaye “abere.” Urukiko rw’Akarere ka Suwon na rwo rwahanaguye ibyaha ku Bahamya babiri baregwaga kwanga kujya mu gisirikare.

^ par. 7 Itangazo No. 2179/2012, U.N. Doc. CCPR/C/112/D/2179/2012, tariki ya 14 Mutarama 2015

^ par. 9 Umushinjacyaha yavuze ko iyo abantu bayoborwa n’umutimanama banze kujya mu gisirikare bibangamira umutekano w’igihugu. Icyakora, abandi bahanga mu by’amategeko, bo si uko babibona. Urugero, umucamanza Gwan-gu Kim wo mu Rukiko rw’Akarere ka Changwon Masan, yaravuze ati “nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko gushyiraho itegeko rigena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare byigeze bihungabanya umutekano w’igihugu.”

^ par. 10 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko, ryashyizeho uburyo bwo kurijuririra mu gihe hari abantu bafunzwe bazira kubahiriza uburenganzira bwabo bw’ibanze cyangwa umudendezo bemererwa n’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.