Soma ibirimo

30 KANAMA 2018
KOREYA Y’EPFO

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya y’Epfo rwumvise urubanza rw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya y’Epfo rwumvise urubanza rw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Ku wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya y’Epfo rwumvise urubanza rw’Abahamya ba Yehova batatu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Abacamanza 13 bamaze amasaha ane bahata ibibazo abavoka baburanira Abahamya hamwe n’abandi batangabuhamya kubera ko icyo kibazo kimaze imyaka myinshi kitavugwaho rumwe muri Koreya. Abacamanza bagize icyo bavuga ku mwanzuro ukomeye wafashwe n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga ku itariki ya 28 Kamena 2018, wategekaga leta ya Koreya gushyiriraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, aho kugira ngo bafatwe nk’abanyabyaha maze bafungwe. Abavoka basabye urukiko kugira abere Abahamya 3, kandi bavuga ko ibyo byatuma n’izindi manza zigera kuri 900 zikiri mu nkiko zo hasi zicibwa neza. Kugeza ubu dutegereje umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwa Koreya ruzafata kuri icyo kibazo.

Twiringiye tudashidikanya ko Abahamya ba Yehova b’indahemuka bagera ku 100 bakiri muri gereza bakomeza gutegereza bihanganye ko Imana y’agakiza kacu ibarenganura.—Mika 7:7.