Soma ibirimo

10 UGUSHYINGO 2015
KOREYA Y’EPFO

Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rurimo gusuzuma uko Koreya y’Epfo ifata abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rurimo gusuzuma uko Koreya y’Epfo ifata abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Ku itariki ya 9 Nyakanga 2015, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwa Koreya y’Epfo rwaburanishirije mu ruhame abantu batatu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bavuze ko bavukijwe uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga. Ni izihe mpamvu zishobora gutuma urwo rukiko rwubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, wenda bikaba byatuma Koreya y’Epfo ishyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare? Iyi videwo igaragaza muri make uko urwo rubanza rwaburanishijwe n’ibibazo urwo rukiko ruhanganye na byo.