Koreya y’Epfo
Dutegereje umwanzuro w’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga
Urukiko nirufata umwanzuro urenganura abantu bayoborwa n’umutimanama, bizerekana ko abantu bafite umudendezo wo kuyoborwa n’umutimanama no kujya mu idini bashaka.
Abahamya bafungiwe muri gereza zo muri Koreya y’Epfo bongeye kujurira
Koreya y’Epfo ikomeje kuvutsa Abahamya ba Yehova umudendezo wabo mu by’idini no kuyoborwa n’umutimanama wabo.
Ese Koreya y’Epfo izubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama?
Seon-hyeok Kim uyoborwa n’umutimanama aherutse gufungwa azira kwanga kujya mu gisirikare. Kuki ubujurire bwahinduye umwanzuro wari warafashwe mbere yaho?
Hari Abahamya bo muri Koreya bagejeje ibirego ku Ishami Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko
Amahanga ndetse n’inkiko zo muri Koreya y’Epfo bikomeje kotsa igitutu icyo gihugu kugira ngo gishyireho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.
Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rurimo gusuzuma uko Koreya y’Epfo ifata abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare
Urukiko rwasubitse iburanisha kandi ruzasuzuma niba amategeko ahana abantu batajya mu gisirikare kubera umutimanama wabo ahuje n’Itegeko Nshinga.
Ese abacamanza bo muri Koreya y’Epfo biteguye kubahiriza amahame mpuzamahanga arengera abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare?
Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo ruzongera gusuzuma icyemezo icyo gihugu cyafashe cyo kutubahiriza uburenganzira bw’abanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Abantu bo hirya no hino ku isi bategerezanyije amatsiko umwanzuro w’urwo rukiko.
Koreya y’Epfo ikomeje gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko abantu bayoborwa n’umutimanama
Buri mwaka, abayobozi bafunga urubyiruko rw’Abahamya kubera kuyoborwa n’umutimanama wabo. Ku ncuro ya gatanu, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yavuze ko Koreya y’Epfo nta mpamvu zifatika zo kubigenza gutyo.
Amakoraniro mpuzamahanga: Abahamya basohoye Bibiliya mu ikoraniro ryabereye i Séoul
Mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Séoul muri Koreya ryari rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana,” Abahamya ba Yehova batangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye iri mu rurimi rw’igikoreya.
Abacamanza babura amahwemo iyo birengagije umutimanama w’abandi
Abacamanza bo muri Koreya y’Epfo babuzwa amahwemo no kuba uburenganzira abantu bafite bwo kuyoborwa n’umutimanama butubahirizwa.
Abanyakoreya y’Epfo benshi bahinduye uko babonaga abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare
Umubare w’abantu bifuza ko hashyirwaho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, ukomeje kwiyongera.
Koreya y’Epfo yatandukanyije imfungwa z’Abahamya n’izindi mfungwa
Koreya y’Epfo yadohoreye Abahamya babarirwa mu magana bafunzwe bazira ko umutimanama utabemerera gukora imirimo ya gisirikare.
Amahanga yamaganye akarengane gakorerwa muri Koreya y’Epfo
Abahamya ba Yehova basohoye agatabo gashya kagaragaza ukuntu abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bafungwa barengana.