8 MUTARAMA 2021
KOROWASIYA
Umutingito ukaze wibasiye Korowasiya
Aho wabereye
Hafi y’umugi wa Petrinja, uherereye ku birometero 50 mu magepfo y’umugi wa Zagreb, muri Korowasiya
Ikiza
Ku itariki ya 29 Ukuboza 2020, Korowasiya yibasiwe n’umutingito ukaze uri ku gipimo cya 6.4. Mu mitingito yibasiye Korowasiya, uyu ni wo mutingito ukaze
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta mubwiriza n’umwe wakomeretse mu babwiriza 91 baba muri ako gace
Ababwiriza 29 bavanywe mu byabo
Ibyangiritse
Amazu 9 yarangiritse cyane
Amazu 16 yarangiritse bidakabije
Inzu y’Ubwami yo mu gace ka Sisak yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Ibiro by’ishami byo muri Korowasiya byashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi. Iyo komite ikomeje gukorana n’abagenzuzi babiri b’uturere hamwe n’abazasa b’amatorero bo muri ako gace, kugira ngo bahumurize abagezweho n’icyo kiza kandi bakabafasha. Nanone bashakira amacumbi abavanywe mu byabo kandi ibyo byose bakabikora ari na ko bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19
Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza guha abavandimwe bacu imbaraga bakeneye muri ibi bihe by’akaga.—1 Petero 5:10.