Soma ibirimo

14 GICURASI 2024
KOTE DIVUWARI

Abahamya ba Yehova babwirije ukuri ko muri Bibiliya muri Côte d’Ivoire igihe haberaga igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru

Abahamya ba Yehova babwirije ukuri ko muri Bibiliya muri Côte d’Ivoire igihe haberaga igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru

Hagati y’itariki ya 13 Mutarama na 11 Gashyantare 2024, habaye amarushanwa y’Igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru ku nshuro ya 34. Ayo marushanwa yabereye mu gihugu cya Côte d’Ivoire, kandi yitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi baturutse mu bihugu 24 by’Afurika. Muri icyo gihe cy’amarushanwa, Abahamya ba Yehova bifatanyije muri gahunda yo kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bitabiriye ayo marushanwa. Mu mijyi 5 minini yo muri icyo gihugu yabereyemo iryo rushanwa, hateganyijwe ahantu harenga 120 ho gushyira utugare dushyirwaho ibitabo.

Mu mujyi wa Abidjan, umusore ukiri muto yavuganye n’abavandimwe bacu bari ku kagare ababwira ko yashishikajwe n’agatabo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye. Uwo musore yababwiye ko hari hashize igihe gito incuti ye magara ipfuye. Abavandimwe bamaze kumusomera imirongo ya Bibiliya ihumuriza yo muri Yohana 5:28, 29, uwo musore yarishimye. Yahise abatumira ngo bazaze kumusura kugira ngo bazakomeze kuganira.

Ikindi gihe, umupolisi wo mu gace ka Anyama yaje ahari akagare, abwira abari bahari ko akunda gusoma ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya, ariko by’umwihariko ibivuga ibirebana n’irema n’inkomoko y’ubuzima. Yabwiye abavandimwe bacu ko akenshi aba ahuze, ariko abaha numero ya telefone kandi abasaba ko bazamuhamagara.

Nanone mu mujyi wa Abidjan, hari umugabo waje ku kagare abwira abavandimwe ko akiri muto yigeze kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova ariko nyuma biza guhagarara. Nyuma y’imyaka myinshi, yiboneye itandukaniro riri hagati y’Abahamya ba Yehova n’andi madini. Yatangajwe by’umwihariko n’amahoro n’ubumwe biranga Abahamya ba Yehova mu gihe cy’imyivumbagatanyo ishingiye kuri politiki, mu gihe abandi bantu baba bahanganye hagati yabo. Uwo mugabo yabasabye ko bamwigisha Bibiliya kandi ubu yigana Bibiliya n’abavandimwe bacu kuri gahunda.

Dushimishwa n’uko abavandimwe na bashiki bacu bo muri Côte d’Ivoire babonye uburyo bwiza bwo gufasha abantu bo mu mahanga menshi kumva “ibitangaza by’Imana.”—Ibyakozwe 2:11.