Soma ibirimo

24 MUTARAMA 2024
KOTE DIVUWARI

Hasohotse BibiliyaUbutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Ikiyakuba

Hasohotse BibiliyaUbutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Ikiyakuba

Ku itariki ya 7 Mutarama 2024, umuvandimwe Jules Bazié, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami ya Kote Divuwari yatangaje ko hasohotse BibiliyaUbutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Ikiyakuba. Yabitangaje muri porogaramu yihariye yabereye mu mujyi wa Man, muri Kote Divuwari. Iyo porogaramu yari yitabiriwe n’abantu 302 hamwe n’abandi 257 bayikurikiye bakoresheje ikoranabuhanga. Iyo Bibiliya yasohotse mu bwoko bwa elegitoronike kandi inafashwe amajwi. Bibiliya icapye izaboneka mu minsi ya vuba.

Abavandimwe na bashiki bacu bakurikiye porogaramu

Ugereranyije hari abantu bagera kuri miliyoni 1.5 bavuga Ikiyakuba baba muri Kote Divuwari, Gineya no muri Liberiya. Muri Kote Divuwari hari abavandimwe na bashiki bacu 254 bari mu matorero ane n’amatsinda atandatu akoresha ururimi rw’Ikiyakuba.

Nta Bibiliya yuzuye iboneka mu rurimi rw’Ikiyakuba. Hari Bibiliya ebyiri z’Isezerano rishya zahinduwe mu Kiyakuba. Icyakora ntizikoresha izina bwite ry’Imana, ari ryo Yehova kandi zombi zikoresha ururimi rukomeye ku buryo bigora abantu gusobanukirwa ibyo basoma. Ni yo mpamvu abantu benshi bishimiye kubona iyi Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo kubera ko ikoresha ururimi rworoshye. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Hari igihe iyo twabaga dusoma imirongo yo muri Bibiliya za kera, byabaga ngombwa ko tuyisoma inshuro nyinshi cyangwa tukayisubiramo buhoro buhoro kugira ngo dusobanukirwe ibyo dusoma. Ariko ubu noneho twishimira gusoma iyi Bibiliya kuko ikoresha imvugo yoroshye kandi yumvikana neza.”

Dushimira Yehova kuba yarahaye impano nziza abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikiyakuba kandi izabafasha bo hamwe n’abandi bantu benshi ‘gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana.’—Matayo 6:33.