Soma ibirimo

17 GICURASI 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya bagurishije inyubako yo guturamo bari bafite i Brooklyn

Abahamya bagurishije inyubako yo guturamo bari bafite i Brooklyn

NEW YORK—Ku itariki ya 9 Gicurasi 2017, Abahamya ba Yehova bafatanyije n’isosiyete igurisha amazu bemeranyije kugurisha inyubako ya 107 Colombia Heights iri i Brooklyn, muri leta ya New York. Kuva mu mwaka wa 1960, iyo nyubako yari ituyemo abakozi b’Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova.

Iyo nyubako y’amagorofa 11, iri ku buso bwa metero kare 14.312 kandi yitegeye ahantu nyaburanga abantu bakunze gutemberera. Iyo nzu ifite ubusitani burimo amazi meza ajya hejuru akongera kumanuka n’ibaraza ryo hejuru rituma umuntu areba ku kiraro cya Brooklyn, umugezi wa East River no muri Manhattan.

Ifoto igaragaza ubusitani bw’inyubako ya 107 Colombia Heights.

Umuvugizi wo ku kicaro gikuru gishya cy’Abahamya kiri i Warwick witwa David A. Semonian yaravuze ati: “twishimiraga kubona abaturanyi bacu, cyane cyane abashakanye vuba, batembera impande z’iyi nyubako, bakirebera amazi yari mu busitani. Iyi nyubako yatugiriye akamaro cyane kandi yari ikunzwe n’abantu benshi b’i Brooklyn Heights.”

Ushinzwe amakuru:

David A Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000